in

Abagore bazarikora! Umugabo yatemye mugezi we bapfa umugore

Umugabo bivugwa ko yari amaze igihe afunguwe arakekwaho gutema mugenzi we bapfa umugore aho yamusanze yitwaje intwaro gakondo mw’ibanga

Byabereye mu Mudugudu wa Rugarama mu kagari ka Rwesero mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza.

Amakuru dukesha ikinyamakuru umuseke, avuga ko umugabo witwa Gatoya aherutse gufungwa igihe kirenze umwaka azira gukubita umuntu, aho afunguriwe asanga umugabo witwa Bernard yaramwinjiriye umugore ariko uwarufunguwe we ntiyabyakira bakajya bahura batonganira uwo mugore.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 30 Ugushyingo 2023 Gatoya ngo yahawe amakuru ko uriya mugabo Bernard ari gusangira ikigage n’umugore(wa Gatoya) mu kabari maze yitwaza umuhoro mu ikote amusanga mu bandi ahita amutema mu mutwe.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Yamuhaye amadorari gusa! Umujejetafaranga wari witabiriye igitaramo cy’urwenya cya Gen-Z Comedy Show yahaye amadorari atagira ingano umunyarwenya Fally Merci ataha amwenyura – AMASHUSHO

Yigaga mu wa mbere: Mu iperereza rya RIB hamaze gufatwa umukobwa wo muri Kaminuza y’u Rwanda bicyekwa ko ariwe wajugunye uruhinja mu myanda