in

YegoB Music Top10: indirimbo icumi zagufasha kuryoherwa na weekend

Nkuko twabyiyemeje kujya tubagezeho indirimbo icumi zagufasha kunjira neza muri weekend ndetse no kuryoherwa nayo muri iki cyumweru nabwo umuryango mugari wa YegoB nabwo wabateguriye indirimbo icumi zituma ugubwa neza muri weekend

1. When she’s around Remix by Bruce Melody Ft Shaggy

Iyi ndirimbo imaze ibyumweru bitatu isohotse n’indirimbo Bruce Melody yahuriyemo n’umuhanzi ukomeye Shaggy wo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, akaba ari remix y’indirimbo “Funga Macho* ya Bruce Melody yakonze na Producer Prince Kiiz ikaba ibaze kurebwa na Miliyoni 1.5 kuri YouTube ya Bruce Melody

2. Bana by Shaffy ft Chriss Eazy

Bana nayo imaze ibyumweru bitatu n’indirimbo ya Shaffy umuhanzi w’umurwanda utuye muri Leta zunze ubumwe z’Amerika ahuriyemo na Chriss Eazy umuhanzi ukomeje kwigarurira imitima y’abakunzi b’umuziki nyarwanda bitewe n’umwimerere uburi mu mashusho ye,iyi ndirimbo yakozwe na Producer Element ikaba imaze kurebwa na Miliyoni 1.4 kuri YouTube ya Shaffy

3.No body by Bwiza ft Double Jay

Indirimbo No body nayo imaze ibyumweru bitatu akaba ari indirimbo y’umuhanzikazi Bwiza yahuriyemo n’umuhanzi w’umurundi Double Jay, iyi ndirimbo ukomeje gukubwa mu bihugu bwombi n’umuvuga mu Rwanda aho Bwiza abarizwa ndetse no mu Burundi aho Double Jay uturuka, ni ndirimbo nayo yakozwe na Producer Prince Kiiz ikaba imaze kurebwa n’ibihumbi 428 kuri YouTube ya Bwiza

4.Nitaamina by Israel Mbonyi

Nitaamina yo imaze iminsi 11 isohotse,niyo ndirimbo rukumbi ya Gospel wabashije kuza muri Top10 yacu impamvu twayihisemo nuko ari indirimbo ikomeje kugenda icurangwa hiryo no hino ahantu hatandukanye ndetse ikaba imaze kurebwa n’abantu benshi kuri YouTube, ni ndirimbo ya Israel Mbonyi wenyine yakozwe ikaba imaze kurebwa na Miliyoni 2.1 kuri YouTube ya Israel Mbonyi

5.Oya shan by Butera Knowless

Indirimbo Oya Shan yo imaze iminsi irindwi yonyine isohotse, ni ndirimbo ya Butera Knowless yasohoye nyuma y’igihe kingana n’umwaka yaramaze adasohora indirimbo nyuma yo kuyishyira hanze ikomeje gukundwa cyane yakorewe muri Kina Music ikaba imaze kurebwa n’ibihumbi 447 kuri YouTube ya Butera Knowless

6.One Time by Shemi

One Time ni ndirimbo y’umuhanzi ukazamuka Shemi, imaze ukwezi kumwe isohotse,kuva yasohoka yakunzwe n’abantu benshi batandukanye higanjemo igitsina gore ni nyuma yuko uyu muhanzi amenyekanye mu ndirimbo “Peace of Mind”, “One time” yakozwe na Producer Couze wo muri Country Records ikaba imaze kurebwa n’ibihumbi 317 kuri YouTube ya Shemi

7.Wallah by Okkama

Wallah ya Okkama yo imaze ukwezi kumwe isohotse kuva yasohoka nayo ikomeje gukundwa cyane, yakozwe na Producer Element ikaba imaze kurebwa n’ibihumbi 247 kuri YouTube ya Okkama

8.Enough by Kenny Sol

Enough ya Kenny Sol kuri ubu uri kubaruzwa muri Canada imaze iminsi umunani yonyine isohotse, nayo kuva yasohoka ikomeje gukundwa cyane ndetse na Kenny Sol ashobora abazitabira ibitaramo ari kugenda akora muri Canada, ni ndirimbo yakozwe na Producer Nizz Beat ikaba imaze kurebwa n’ibihumbi 92 kuri YouTube ya Kenny Sol

9.Agasinye by Ariel Wayz

Agasinye nayo imaze iminsi umunani isohotse, ni ndirimbo ya Ariel Wayz nayo kuva yasohoka ikomeje gukundwa cyane kimwe n’izindi ndirimbo nshya ze nka Best in me n’izindi,… Nayo yakonzwe na Producer Prince Kiiz wo muri Country Records ikaba imaze kurebwa n’ibihumbi 176 kuri YouTube ya Ariel Wayz

10.Cookie by Riderman

Iyi ndirimbo “Cookie” ya Riderman yaje ku mwanya wa cumi kuri Top10 yacu n’indirimbo imaze iminsi irindwi isohotse gusa kugeza ubu nta mashusho yayo Riderman yari yashyira hanze icyakora kuva yasohoka ikomeje gukundwa na benshi bijyanye nuko umwimerere w’imiririmbire ya Riderman ukunzwe n’abatari bake nkuko bigaragarira mu bitaramo bitandukanye akora hirya no hino, iyi ndirimbo yo yakozwe na Producer Santana ikaba imaze kurebwa n’ibihumbi 11 kuri YouTube ya Riderman

Izo n’izo ndirimbo icumi zari zigize Top10 yacu uramutse ushaka gutora indirimbo izaza mu cyumweru gitaha wakwandika muri comments cyangwa ukanyura kuri Platform zacu zose zitwa YEGOB cg ukatwandikira kuri Whatsapp +250785319470

Tubibutse y’uko iyi YegoB Music Top10 isohoka buri wa Gatandatu uramutse ushaka kwamamaza ibikorwa byawe biciye muri yo watwandikira kuri Whatsapp.

 

Written by Clever Tuyishime

Written by CLEVER TUYISHIME

Niba ufite inkuru cg inkuru itakunyuze wampamagara cg ukanyandikira kuri WhatsApp:+250789221075

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umunyamakuru wakubitanwe na Ndimbati bagiye gutara amakuru arigutakira RIB na Polisi y’u Rwanda

RIP Giesen: Umukinnyi wari usanzwe uba mu Rwanda, yapfiriye mu isiganwa ry’amamodoka rya Rallye de Gitega riri kubera mu Burundi – AMAFOTO