Yazishyiragamo akanazikaraga! Pasiteri ari mu mazi abiri nyuma yo kugubwa gitumo ari gukoza intoki ze mu gitsina cy’umugore wazaga gusengera iwe.
Umukecuru w’imyaka 61 ari koroherwa aho yari arwariye ku bitaro mu mujyi wa Nairobi.
Ni nyuma yuko yakomerekejwe n’intoki z’umupasiteri mu myanya ye y’ibanga, ubwo uwo wiyita umukozi w’imana yavugaga ko ari kumuvura mu rusengero rwitwa Mukuru wa Njenga muri uyu mujyi wa Nairobi.
Uyu mugabo w’umupasiteri yitwa Daniel Muriithi.
Kuri ubu ashinjwa kwinjiza intoki ze n’amaboko mu myanya y’ibanga y’uyu mukecuru ndetse akajya akuramo bimwe mu bice by’imbere mu mubiri.
Uyu mukecuru yari yajyanywe kuri uyu mupasiteri n’abana be kuko bari bizeye ko ari bumusengere agakira bitewe n’uburibwe bwinshi yari amaranye iminsi myinshi.
Abaturage ba Kenya bagirwa inama kenshi kwitondera insengero nyinshi zigenda zaduka bitewe nuko abapasiteri benshi ari abanyabinyoma ndetse bashobora kubashyira mu kaga igihe icyaricyo cyose.