in

Yatangiye kwiterenya na mukeba! Umuvugizi wa Rayon Sports, Ngabo Roben yatangaje amagambo yihenura kuri mukeba wa Gikundiro – VIDEWO

Ngabo Roben usanzwe ari umuvugizi wa Rayon Sports, yatangaje amagambo yihenura kuri mukeba wa Gikundiro, ariyo APR FC.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Ngabo Roben yavuze ko ikiraje ishinga ikipe Rayon Sports ngo ni ukugera mu matsinda ya CAF Comfederation Cup kuko bigeze kuyajyamo.

Yavuze ko ibyo muri Shampiyona babihariye abakeba kuko ngo habamo induru, ngo Rayon Sports izajya ijya muri Shampiyona kugira ngo iyibere inzira ibajyana mu mikino nyafurika.

Avuze Ibi mu gihe, APR FC bahora bahanganye imaze kwigarurira Shampiyona kuko imaze gutwara ibikombe inshuro nyinshi yikurikiranya.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Abakobwa babyinanye na Titi Brown baje ku rukiko aho yari agiye gusomerwa imyanzuro y’urubanza bataha bimyiza imoso (AMAFOTO)

RIP : Rwamagana umugabo yishe umugore n’uruhinja nyuma yo kumara kuryamana ntibumvikane