in

RIP : Rwamagana umugabo yishe umugore n’uruhinja nyuma yo kumara kuryamana ntibumvikane

Umugabo wo mu kagari ka Nyabubare mu Murenge wa Karenge mu karere ka Rwamagana,mu ijoro ryo ku wa Kane tariki ya 21 Nzeri 2023, yishe umugore bari bamaze gusambana bapfuye amafaranga magana atanu. Nyuma yo kwica uwo mugore wari usanzwe afite undi mugabo yanishe umwana we w’uruhinja.

Amakuru Inyarwanda ikesha abaturage bo mu kagari ka Cyabubare avuga ko uwo umugabo wishe umugore n’umwana w’uruhinja yakoraga akazi k’izamu.

Bavuga ko nyuma yo kwica uwo bari bamaze gusambana n’uruhinja rwe, uwo mugabo yahise yishyikiriza Polisi y’Igihugu ikorera mu Murenge wa Karenge.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Karenge bwatangarije InyaRwanda.com ko uwo mugabo uwo bari basanzwe bafitanye ubucuti kuko uwo umugore yari afite undi mugabo wari se w’uruhinja narwo yishe.

Umunyamabanga Nshingwabikowa w’Umurenge wa Karenge,Bahati Bonny, aganira na InyaRwanda yavuze ko uwo mugabo nuwo mugore yishe bapfuye amafaranga 500 yo kumuhonga nyuma yo gusambana.

Yagize “Uwo mugabo yavuze ko yamwishe kubera ko bumvikanye amafaranga 1000 kugira ngo baryamane bamaze kubikora umugore ngo yamwatse 1500 ntiyayamuha ahubwo ahita amwica.”

Gitifu Bahati, yakomeje avuga ko uko uwo mugabo yishe uruhinja rw’amezi 11. Ati” Yatubwiye ko yamaze kwica nyina umwana akarira cyane, agafata umwanzuro wo kumwica.”

Written by Uwihirwe

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.:+250725077325

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Yatangiye kwiterenya na mukeba! Umuvugizi wa Rayon Sports, Ngabo Roben yatangaje amagambo yihenura kuri mukeba wa Gikundiro – VIDEWO

Muri Murera imyiteguro irarimbanyije! Urutonde rw’abakinnyi 22 umutoza Yamen Zelfani wa Rayon Sports yahisemo ku jyana mu mwiherero bitegura gucakirana na Al Hilal Benghazi