in

NdababayeNdababaye YEGOKOYEGOKO NdabikunzeNdabikunze NDASETSENDASETSE

Yasewe n’imashini isya ibisheke ubwo yari agiyemo gukoramo isuku atita ahinduka ibikatsi

Umugabo witwa Rusigariye Janvier yapfuye yishwe n’imashini isya ibisheke ubwo yari agiyemo kuyikorera isuku.

Ibi byabereye mu ruganda rw’isukari rwa Kabuye aho uyu mugabo yakoreraga imirimo ye ya buri munsi. Umuyobozi w’uru ruganda yemeje amakuru y’urwo rupfu rw’umukozi wabo, aho yavuze ko uyu mugabo yagiye muri iyo mashini agiyemo gukoramo isuku gusa ngo yaje gusiga hanze imfunguzo zatsa iyi mashini, ubwo yari akiri muri iyo mashini, imashini yaje kwakwa akirimo birangira na we imusyeye.

Umugore wa Nyakwigendera avuga ko yamenye uru rupfu rw’umugabo we agahita aza kureba uko byagenze. Uyu mugore maze avuga ko uyu mugabo we amasigiye abana bane bakiri bato, akaba ari naho ahera asaba uru ruganda kumuha ubufasha.

Umuyobozi w’uruganda yabwiye BTN TV dukesha iyi nkuru ko uyu mugore agiye gushakirwa ubufasha, aho avuga ko uyu mugabo yari afite ubwishingizi mu kazi ndetse akaba yari amaze imyaka 5 mu kazi. Asoza avuga ko hagiye kwitabazwa amategeko barebe icyo bafasha uwo mugore.

Nyuma y’urupfu rw’uwo mugabo, inzego zishinwe iperereza zahise zitangira iperereza ngo harebwe intandaro y’urwo rupfu, aho bivugwa ko haba hari umuntu wakije iyo mashini ariko ngo ayatsa atazi ko harimo umuntu.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Yihaye ibyo gutaba umutwe w’ihene ariko ibyo wamukoreye byatumye ajyanwa kwa muganga igitaraganya

Ifoto ya K8 Kavuyo akiri umwana ari kumwe na Mama we yazamuye imbamutima z’abatari bake