in

Yihaye ibyo gutaba umutwe w’ihene ariko ibyo wamukoreye byatumye ajyanwa kwa muganga igitaraganya

umugabo usanzwe akora akazi ko kwikorera imizigo aba bazwi nk’Abakarani yahuye n’uruvagusenya ubwa yajyaga gutaba agahanga k’ihene kakamuvugira mu nda ngo agasububize aho yagakuye.

Ibyo byabereye mu mugi wa Kigali, aho uyu mugabo avuga ko yahawe akazi n’umuyobozi w’ishuri ry’inshuke ko kujya kujugunya agahanga k’ihene, uyu mugabo akomeza avuga ko yagiye kukajugunya akagataba, hamaze gushira iminota 30 agatabye yumvishe ijwi mu nda rimubwira ngo nasubize ako gahanga aho yagakuye.

Uyu mugabo akomeza asobanura ko ngo amaze gutaba ako gahanga yumvishe acitse intege kugeza n’aho imbangukiragutabara ari yo yaje ikamujyana kwa muganga.

Umuyobozi w’ishuri wahaye akazi uyu mugabo, avuga ko uyu mutwe wari watawe hafi y’amashuri kandi uri guteza abanyeshuri amasazi nuko aza guhamagara uwo mugabo ngo ajye kumujugunyira uwo mutwe. Akomeza uvuga ko ibyo byabaye kuri uwo mugabo ko atari imyuka mibi nk’uko byatangazwaga n’abaturage, ahubwo ko ngo ari ikibazo cy’uburwayi umuntu aba yifitiye.

Abaturage babonye ibyabaye kuri uwo mugabo bavuze ko uwo mutwe urimo imyuka mibi dore ko n’undi mugabo wawukozeho na we yahise aremba akajyanwa igitaraganya kwa muganga.

Written by GUTER

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Uwurukundo Emmanuel
2 years ago

Iyi nimitwe yabashaka gusebya iri shuri nuru rusengero ngwabihombye

Umunyeshuri wiga ubuforomo yataye ubwenge nyuma yo kubona uko bakuramo inda

Yasewe n’imashini isya ibisheke ubwo yari agiyemo gukoramo isuku atita ahinduka ibikatsi