in

Yasubije amafaranga akabakaba miliyoni yoherejwe n’umuntu atazi kuri MOMO ye

Umugabo yakoze agashya maze asubiza akayabo k’amashilingi akabakaba miliyoni mu manyarwanda yari yohererejwe kuri telefoni ye n’umuntu utazwi.

Uyu mugabo witwa Stephen Waiganjo yakiriye ubutumwa kuri Telefone ye ngendanwa bumubwira ko yakiriye amashiringi ya Kenya 100,000 ni ukuvuga agera 914,381 Frw, kuri konti ye ya M-Pesa avuye ku ishami rya Banki ya NCBA mu mujyi wa Nairobi.

Stephen nyuma yo kwakira aya mafaranga agatungurwa kuko nta muntu bari bafitanye gahunda ko aza kuyamwoherereza, yakomeje gukora akazi ke ka buri munsi ndetse n’ayo mafaranga ntiyayakoraho mu gihe yari ategereje ko hagira umuntu umuhamagara akamubwira ko ari aye.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, uyu mugabo yavuze ko yatekerezaga ko kompanyi ya Safaricom nyiri M-Pesa yari kuvana aya mafaranga kuri konti ye maze agahabwa nyirayo, ariko ibyo ntabwo byabaye.Byatumye afata icyemezo cyo kujya gushakisha nyirayo.Yagannye kuri Banki ya NCBA maze abasobanurira ibyamubayeho maze nabo bamufasha kuyasubiza nyirayo.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ubwiza bwa Keza Nadia, umukobwa wa Pasiteri Deborah wifuza kuba Miss Rwanda

Muhozi Freddy yacenze abakinnyi ba Police Fc abafana bavuza induru (Videwo)