in

Yashatse gupfumbatiza umupolisi Ibihumbi 70 none bimukozeho

Umugabo w’imyaka 44 y’amavuko wafatiwe mu cyaha cyo kunyereza imisoro kubera kudatanga inyemezabwishyu ya EBM, yahise akora mu mufuka akuramo ibihumbi 70Frw ashaka kubiha Umupolisi, bahita bamuta muri yombi, none ubu akurikiranyweho ibyaha bibiri.

Icyaha kimwe ni icyo kunyereza imisoro kuko yabanje gufatwa adatanze inyemezabwishyu z’imbaho z’ibihumbi 56 Frw yari amaze gucururiza mu Murenge wa Jali mu Karere ka Gasabo.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yavuze ko ubwo uyu mugabo witwa Elias yafatwaga ku wa Kabiri tariki 17 Mutarama 2023, yabajijwe impamvu adatanga inyemezabwishyu ya EBM, akavuga ko ntayo agira.

CP Kabera yagize ati “Cyakora yemera ko ari mu makosa, ari nako akora mu mufuka akuramo ibihumbi 70 Frw ayahereza Umupolisi ngo amubabarire, na we ahita abimenyesha bagenzi be bamuta muri yombi.”

Ikindi cyaha gikurikiranywe kuri uyu mugabo, ni icyaha cya ruswa y’aya mafaranga ibihumbi 70 Frw yakuye mu mufuka agashaka kuyaha Umupolisi.

CP John Bosco Kabera avuga ko nyuma yuko uyu mugabo atawe muri yombi ndetse n’amafaranga yafatanywe ubwo yageragezaga kuyatanga nka ruswa, yahise ashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB kugira ngo rukomeze iperereza kuri ibi byaba byombi akekwaho, ubundi ruzamukorere dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yaboneyeho kugira inama abacuruzi, abasaba guca ukubiri no kunyereza imisoro kuko uretse kuba ari icyaha cyatuma bakurikiranwa mu nzego z’ubutabera, ari no kudindiza iterambere ry’Igihugu.

Itegeko no 54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 rirwanya ruswa ingingo yaryo ya 4 ivuga ko umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

Ingingo ya 87 y’Itegeko No. 026/2019 ryo ku wa 18/09/2019 rigena uburyo bw’isoresha, iteganya ko; umuntu wese ugambiriye kutishyura umusoro ukoze igikorwa cyo guhisha ibicuruzwa bisoreshwa cyangwa imitungo ifitanye isano n’ubucuruzi; aba akoze icyaha cyo kunyereza umusoro.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarengeje imyaka itanu (5).

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Biratangaje! Umubyeyi ufatwa nk’uwambere wabyaye akiri muto ku isi, yabyaye afite imyaka 5 gusa y’amavuko – Shira amatsiko

Nubwo bazikunda si nziza; Zimwe mu ngaruka mbi z’imbwa ku kiremwa muntu