in

Yaryamye ubutabyuka; Hamenyekanye icyateye urupfu rw’umusore wakinaga muri Seburikoko

Ku cyumweru nibwo hamenyekane inkuru y’inshamugongo ku bakunzi ba Sinema byumwihariko ku bakunzi ba filime y’uruhererekane yitwa Seburikoko, aho umwe mu bakinnyi witwa Rwema wakinagamo yaje kwitaba Imana mu buryo bwatunguranye.

Ni urupfu rwababaje benshi cyane kubera ukuntu uyu musore yari akiri muto ndetse akanapfa nta bundi burwayi bukomeye yari afite.

Amakuru avuga ko uyu musore yaje kurugwa n’abantu batamenyekanye, aho uyu musore yafashwe n’uburwayi aribwa mu nda nuko aza kujya kwa muganga, nuko bamuha ibinini byo kumufasha gukira mu nda nuko arataha.

Yageze iwabo maze anywa ibinini maze abwira ababyeyi be ko agiye kuryama nuko ajya kuryama bukeye Mama we ajya kureba uko umuhungu we amerewe nuko maze asanga yamaze kwitaba Imana.

Bamwe mu baturanyi b’umuryango wa Rwema bemeza ko uyu musore yarozwe kuko ngo mu nda ntabwo hakica umuntu byihuse kuriya.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Kagabo hussein
Kagabo hussein
2 years ago

Mhn abantu ni babaya kbx

Wa musore wagaragaye yambaye ubusa yavuze impamvu yeretse gukora imideli mu nzu ye

Ibiciro byo kwinjira ku mukino urahuza APR FC na Kiyovu Sport biratangaje