in

Wa musore wagaragaye yambaye ubusa yavuze impamvu yeretse gukora imideli mu nzu ye

Hashize iminsi Turahirwa Moses washinze Moshions aretse akazi ko kurema imideli irimo imyambaro muri iyi nzu ye, ahubwo akemeza ko agiye gukomeza ari umuyobozi gusa.

Nyuma yo kwegura abantu bibajije impamvu nyamukuru yatumye uyu musore areka akazi ko guhanga imideli mu nzu ye ya Moshions.

 

Mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda, Turahirwa  Moses yavuze ko icyatumye yegura kuri izi nshingano ari uko hari ikindi kigo yashinze ndetse no guha umwanya abahanzi bashya b’imideli bakoranye.

Ati “Gufata icyo cyemezo byari biri mu nzira z’uko mu kwezi gutaha nzamurika undi mwana, uko Moshions ikura yagiye yaguka no mu bumenyi n’urukundo; hari abantu twatangiranye bakaba umuryango kugeza n’ubu dukorana ni umuryango wanjye.”

“Hakaza abandi bashaka kunyigiraho bose bagafata wa muco turi gukora bakawugira uwabo nabo ibyo bavoma hano n’abandi. Ni muri ubwo buryo muri Ukuboza tuzashyira hanze indi ‘brand’. Impamvu nanditse ko neguye ni uko ibyo Moshions yampaye nanyuzemo nshaka kubisangiza abandi, nkanabibegurira bikaba ibyabo.”

Amakuru ahari ni uko Moses yamaze gufungura ikigo kitwa Kwanda season1, aho avuga ko iri zina yarikuye ku mwana w’ingagi uherutse kwitwa gutyo.

 

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Videwo; Umugore yaciye ibintu ubwo yishimiraga igitego azamura agapira yari yambaye maze ibice bye by’ibanga bikajya hanze mu ruhame

Yaryamye ubutabyuka; Hamenyekanye icyateye urupfu rw’umusore wakinaga muri Seburikoko