Uwari umuyobozi w’akanama Nkemurampaka muri Komite Nyobozi ya Rayon Sports Patrick RUKUNDO yeguye kuri uyu mwanya nyuma y’uko amafoto ye yambaye umwambaro wa APR FC, atakiriwe neza n’abakunzi b’iyi kipe.
Yemereye bbfmumwezi dukesha iyi nkuru ko yeguye kugira ngo atange umutuzo.
Ubusanzwe Patrick RUKUNDO afite ibikorwa by’ubucuruzi bitandukanye mu mujyi wa Kigali.
Ni umufana ukomeye w’iyi kipe unayifasha kenshi, akaba yaranabaye umubitsi mu gihe cy’imyaka 2 kuri Komite ya Gacinya.
