David Adedeji Adeleke uzwi nka Davido yatunguranye ku rubyiniro mu iserukiramuco rya “Palmwine Festival” atuma abafana bijugunya mu bicu umwuka wenda kubashiramo.
Ibi byabaye mu ijoro ryakeye kuri KOKO mu gace ka Camden i London.
Muri iri serukiramuco, Davido akaba yaje ku rubyiniro ubwo itsinda ryo muri Nigeria “Show Dem Camp” ryarimo ririmba ndetse na Ladipoe.
Davido akaba yaririmbye indirimbo ziri kuri album ye “Timeless” zirimo Unavailable nk’imwe muzikunzwe mu Isi kuri iyo Album ye ya Kane.