Tariki ya 26 Mutarama 2022, Byiringiro Lague yerekanywe n’ikipe ya Sandvikens IF yo mu cyiciro cya gatatu muri Sweden isanzwe ikinamo umunyarwanda, Yannick Mukunzi.
Yannick Mukunzi avuga ko mu buryo butaziguye yagize uruhare kugira ngo Byiringiro Lague abe yasinyira Sandvikens IF asanzwe akinira kuko yabwiye ubuyobozi bw’iyi kipe ko ari umukinnyi mwiza.
Yannick Mukunzi yavuze ko atari we watumye ikipe ye ibona Lague ariko na none mbere yo kumugura bamubajije niba amuzi ndetse niba anafite ubushobozi ku buryo bamugura.