Meddy wari umuhanzi rukumbi wo mu Rwanda uhatanye mu bihembo bya ‘All Africa Muzik Magazine Awards (AFRIMMA 2023)’ ntiyahiriwe muri ibi bihembo, byatanzwe kuri iki Cyumweru tariki 17 Nzeri 2023 mu muhango wabereye mu nyubako y’imyidagaduro ya Meyerson Symphony Center muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Meddy wari uhatanye mu Cyiciro cy’Umuhanzi wahize abandi muri Afurika y’Iburasirazuba (Best Male East Africa) yahigitswe na Diamond Platnumz.
Ibi bihembo byatanzwe ku nshuro ya cumi.