in

Mu rukundo arategeka ntago yinginga! Ubusobanuro bw’izina n’imiterere y’abantu bitwa ba BRIAN

Iri zina hari n’abaryandika nka Bryan, rifite inkomoko mu rurimi rw’ikiromani ariko gikoreshwa cyane mu majyepfo y’u Bufaransa (Occitan). Iri zina risobanura “Uwubashywe”.

‘IMITERERE YA BA BRIAN ‘

Brian ni umunyembaraga, aracecetse, akunda kumenya ibye ntagire uwo abivangamo, yirebaho cyane kandi akunda akazi. Biramugora cyane kumvikanisha igitekerezo cye, uburyo yitwara mu kintu runaka, bikunda gutungurana, ashobora kurakara cyane igihe nta muntu wabyiteguraga kimwe n’uko ashobora gutuza cyane mu gihe abantu batekerezaga ko ari bugaragaze amahane. Kuganira si ibintu bye, ni umuntu utaguma hamwe kandi ushaka gukora ikintu mu buryo bwiza bushoboka bwose.

Iyo akiri umwana, Brian akora uko ashoboye kose ngo abantu bamuri hafi bamwubahe. Yanga kubwirizwa kandi iyo uri umubyeyi we si byiza kumutota kuvuga kuko muri we atabikunda kandi ahitamo kuba yavuga ari uko abishatse. Ni umuhanga mu ishuri, kubera ukuntu yanga kubwirizwa no kwiyigisha abishyiramo imbaraga kugira ngo abarimu batamubwiriza ibyo gukora. Akunda kuba umuntu abantu bavugaho cyangwa babonamo intangarugero, ibi bishobora gutuma ajya no mu myidagaduro kugira ngo abantu bamubone. Arikunda cyane kandi akunda kuba afite ibitekerezo binyuranye n’iby’abandi bantu.

‘BRIAN MU RUKUNDO’

Mu rukundo, Brian arakunda kandi agatanga icyo umukunzi we akeneye ariko akaba asabwa kubahiriza ibyo Brian yifuza byose.

Aba yifuza ko umukunzi we amugaragariza ko amwitayeho kandi ahora amutekereza, ibi bikiyongeraho no gufuha cyane.

Imirimo yifuza gukora harimo ijyanye no gutegeka, iyo ni nka politiki, ubucuruzi bukomeye, ubwishingizi, ibijyanye n’inganda ndetse n’ibijyanye na tekinoloji.

Ngibyo ibisobanuro n’imiterere y’abitwa ba Brian, nawe niba ufite izina ushaka ko tugusobanurira, uhawe ikaze,watwandikira unyuze ahatangirwa ibitekerezo.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Yamwubikiye imbehe! Diamond Platnumz yatsikamiye Meddy amubuza amaronko

Habereye impanuka iteye ubwoba aho inzu yafashwe n’inkongi y’umuriro ihiramo abantu benshi -AMAFOTO