in

Yaburanye urwa ndanze asubizwa i Mageragere: Eric wafatanwe terefone ya The Ben yibiwe i Burundi, yaburanye ahakana

Ndagijimana Eric uzwi nka X-Dealer ukekwaho kwiba telefone ya The Ben, yaburanye mu bujurire ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo ahakana icyaha ndetse anasaba ko yakurikiranwa adafunze.

Telefoni ya The Ben yibwe ku wa 30 Nzeri 2023 i Burundi aho yari afite ibitaramo.

Nyuma y’iperereza ryakozwe byagaragaye ko iyo telefoni iri gukoresha umunara wo mu Rwanda mu Karere ka Nyarugenge ari nabwo uyu Ndagijimana yaje gutabwa muri yombi.

Ubushinjacyaha bwaje kumuregera Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rumusabira gufungwa iminsi 30 y’agateganyo ngo bukomeze iperereza kuko telefoni yari itaraboneka.

Icyemezo cy’Urukiko kimufunga by’agateganyo cyasomwe kuwa 23 Ukwakira 2023, bivuze ko amaze iminsi 20 muri Gereza.

Yahise ajuririra icyo cyemezo mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarungege, asaba ko yakurikiranwa ari hanze.

Yagaragaje ko mu bo bari bicaranye i Burundi nta muntu wigeze abazwa ngo agaragaze ko ari we wibye iyo telefoni kandi ari bo bashoboraga kubibona byoroshye.

Yavuze ko ubuhamya bwatanzwe butizewe kuko hari nk’aho uwitwa Musinga yavuze ko hari gahunda yo kwiba telefoni ya The Ben, ko ndetse hari abari biteguye kubishyura miliyoni 5 Frw nibikorwa.

Abari bashyizeho icyo giciro ntabwo bigeze bavugwa.

Ndagijimana yavuze ko yatunguwe n’uko ari we wafashwe ngo yibye iyo telefoni

Umwunganira mu mategeko yagaragaje ko Urukiko rw’Ibanze rwagaragaje ko kuba Ndagijimana yaragiye kwicara mu mwanya wa The Ben, byaba impamvu ikomeye yo kumukekaho icyaha.

Mu rukiko rw’ibanze, havugiwemo ko telefoni ya The Ben yibwe ubwo yari ahagurutse agiye ku rubyiniro hanyuma Ndagijimana agahita ajya mu mwanya we.

Ashimangira ko urukiko rutari rukwiye kubishingiraho ruvuga ko ari impamvu ikomeye ituma akekwaho icyo cyaha kandi aho yari yicaye hari n’abandi bantu.

Uruhande rwa Ndagijimana rugaragaza ko kuba telefoni yaragaragaye ku minara yo mu Rwanda, bidasobanura ko ari we wayibye kuko icyo gihe ku itariki ya 2 Ukwakira 2023 Abanyarwanda bose bari i Burundi bari batashye.

Yavuze ko umukiliya we yari akwiye gukurikiranwa ari hanze, byagaragara ko icyaha kimuhama akaba yayishyura.

Uyu munyamategeko yemeye ko yamwishingira kuko atatoroka ubutabera.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko nubwo bigaragazwa ko agaciro ka telefoni ari miliyoni 1,5 Frw hirengagizwa ko hari ibyari bibitswemo ari nabyo uwayibye yashakaga.

Umucamanza abajije agaciro k’ibyari bibitswemo, uhagarariye Ubushinjacyaha yavuze ko batarasoza iperereza bityo ko hataramenyekana agaciro k’ibyari muri telefoni n’uko byahungabanyije uwibwe.

Umushinjacyaha yagaragaje ko Ndagijimana yakurikiranyweho icyaha nyuma yo guhuza ibikorwa bitandukanye yakoreye mu Burundi birimo no kuba Muyoboke Alex yaramukubise urushyi ngo amuziza ko yibye amatike.

Ubushinjacyaha bwasabye ko icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge kigumaho, hagakomeza iperereza ukekwa afunzwe.

Icyemezo cy’Urukiko kizasomwa ku wa 17 Ugushyingo 2023.

Ubushinjacyaha bwasabye ko icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze cyagumishwaho X-Dealer agakurikiranwa afunze.

Written by GUTER

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

I Bugesera habaye impanuka ikomeye cyane y’ikamyo ikandagiye umumotari uri mu kigero cy’imyaka 30 agahita apfa

Imodoka yagonze abakozi babiri bakubura mu muhanda bahita bapfa, iyo modoka ihita yiruka kubera umukozi wa Leta wari uri kuyirukankana bapfa ibyangombwa bituzuye