in

YEGOKOYEGOKO NdabikunzeNdabikunze NdababayeNdababaye NDASETSENDASETSE

Wasanga nawe utabizi: ngiri itandukaniro ryo kurangiza no gusohora mu gihe umuntu arimo gutera akabariro.

Ushobora kuba nawe wibaza itandukaniro riri hagati yo gusohora no kurangiza mu gihe umuntu arimo gutera akabariro. Hano rero uyu munsi tugiye gusubiza iki kibazo benshi bibazaga kandi tunakureho gushidikanya bamwe bagiraga.

1.GUSOHORA

Gusohora bivugwa igihe igitsina cy’umugabo kirekuye amatembabuzi afite ibara risa n’umweru w’igi ribisi kuri bamwe, ku bandi bikaba bisatira ibara ry’umweru. Aya matembabuzi twita amasohoro aba agizwe n’ururenda rukorerwa muri porositate n’izindi mvubura ndetse hakanabamo intangangabo ziba ziturutse mu mabya gusa ku bafunzwe burundu cyangwa abafite ubugumba budakira baba bafite amasohoro atarimo intanga.
Gusohora bishobora kuba mu bihe binyuranye. Bishobora kukubaho usinziririye aribyo byitwa kwiroteraho cyangwa bikaba uri gukora imibonano mpuzabitsina, wikinisha se cyangwa ugize ikintu kigutera gusohora nk’ubwoba budasanzwe kuri bamwe.
Ibi biba ku bagabo gusa, nta mugore usohora
Ni byo mu ndimi z’amahanga bita ejaculation.

2.KURANGIZA

Kurangiza byo rero bivugwa igihe wakoraga imibonano mpuzabitsina, wikinishaga se, nuko ukumva ugeze ku ndunduro y’ibyishimo washakaga, kenshi ibi bikarangwa no kumva muri wowe ugize impinduka zidasanzwe ndetse n’uwo muri gukorana imibonano ahita abibona. Ibi uretse ku bagabo no ku bagore bibabaho aho yumva ibinezaneza bimwuzuye, ubushagarira bukamwirukanka. Bamwe bahita basakuza cyane, abandi bakitsa imitima ndetse hari n’abashinga inzara cyangwa bakarya amenyo abo bari gukorana imibonano.
Ni orgasm mu ndimi z’amahanga

3.NONE BITANDUKANIYE HEHE?

Nkuko ubusobanuro dutanze hejuru bubigaragaza, gusohora no kurangiza si ibintu bimwe nubwo kenshi no kuri benshi bibera rimwe.
Gusa kurangiza bibanziriza gusohora iyo uri gukora imibonano kuko bwa buryohe bwinshi wumva mbere yo gusohora nibwo bwitwa kurangiza. Habanza kurangiza nyuma ugasohora ariko umwanya ucamo ni muto cyane ku buryo kuri benshi bitoroshye kubitandukanya.

Ariko nko mu kwiroteraho nijoro, habaho gusohora ariko utarangije, nkuko no kubakora imibonano inshuro nyinshi bikurikiranyije hari igihe barangiza ariko ntibasohore.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Chiffa wakundanaga na Yvan Buravan yavuze amagambo Mama we yamubwiye ubwo Yvan Buravan yitabaga Imana

Inkuru y’incamugongo ku Banyasenegale na Sadio Mané