Kuri uyu wa 17 Ugushyingo 2022, amezi atatu arashize umuhanzi Yvan Buravan yitabye Imana. Chiffa Marty wari umukunzi we yasangije abamukurikira kuri instagram amagambo Mama we yamubwiye ubwo Yvan Buravan yitabaga Imana.
Abinyujije kuri story ya instagram ye, Chiffa Marty yanditse amagambo agira ati « My Mom told me « Chiffa don’t cry, consider this as your wedding day with yvan ».
Ugenekereje mu Kinyarwanda bishatse kuvuga ngo « Mama yarambwiye ngo ufate uyu munsi nk’umunsi w’ubukwe bwawe na Yvan ».
