Sadio Mane Umunya-Senegale ukinira ikipe ya Bayer Munich byemejwe ko atazakina igikombe cy’isi bitewe nuko imvune yanze gukira.

Sadio Mane yari yaragiriye ikibazo cy’imvune mu mukino ikipe ya Bayer Munich yakinagamo na Werder Bremmen muri Championa ariko nyuma Abaganga ba Senegale bahamyako bazamuvura.

Nyuma Alio Cisse utoza Senegale yaje kuguhamagara mu bakinnyi azifashisha mu mikino y’igikombe cy’isi ariko nkuko Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Senegale babitangaje bavuzeko atazitabira bitewe n’ikibazo cy’imvune yagize bikaba byabaye ngombwa ko asohoka mu bakinnyi bazafasha Senegale gukina igikombe cy’Isi.