Abantu benshi bakunze kwirirwana umunabi (umushiha) umunsi wose bakibaza ikiba cyabiteye. Burya abahanga bavuga ko hari amakosa abantu bakunze gukora mu gitondo bakibyuka akababera intandaro yo kwirirwana umunabi umunsi wose.
Yegob uyu munsi twifuje kukugezaho amwe mu makosa mato ushobora gukora ukibyuka, agatuma wirirwana umushiha umunsi wose:
1. Kubyuka wihuta mu gihe ukangutse
Kubyuka wihuta mu gihe ukangutse ntabwo ari byiza kuko bituma umubiri unanirwa ugasanga umunsi wose umuntu yirirwanye umushiha, kuko kubyuka wihuta vuba vuba bituma amaraso yirukanyira mu maguru bikaba byanagutera umuvuduko w’amaraso ukabije, isereri n’ibindi, ibyiza nuko wajya ubanza kwicara ku buriri gato ukabanza ugatekereza ibyo ugiye gukora no kunanura umubiri.
2. Kwibagirwa gusukura amenyo
Kudasukura amenyo yawe mu gitondo ntabwo ari byiza n’agato kuko bituma wumva utameze neza mu kanwa kawe ndetse n’umubiri wose uri rusange ibi bikaba bishobora no kutuma wirirwana umushiha umunsi wose, abantu bose bakaba bashishikarizwa kujya basukura amenyo yabo mu gihe babyutse mu gitondo.
3. Kuguma mu mwijima kandi bwacyeye
Abantu benshi bakunda kuguma mu mwijima kandi bwacyeye kugirango urumuri rwa mu gitondo rutabakangura kandi burya sibyiza kuko binaniza kandi umubiri wacu uba ukeneye cyane urumuri rwa mu gitondo. Mu gihe hakeye ukwiye gukuraho amarido urumuri rukinjira mu nzu, byaba byiza kurushaho uhise ujya kwicara kuri kariya kazuba ka mu gitondo kuko birafasha cyane.
4. Gukangurwa n’inzogera, isaha( reveille)
Abantu benshi bahitamo gukangurwa n’isaha cyane cyane bashyira mu matelefoni yabo ikagenda ivuga buri minota 15 bitewe nuko isaha yo kubyukiraho umubiri uba utarayimenyera. Iki ni ikintu kibi cyane kinaniza umubiri umunsi wose bikaba byatuma wirirwana umanabi. Abashakashatsi bagaragaza ko umuntu yakagombye kumenyereza umubiri igihe cyo kubyukiraho buri munsi.
5. Kudakora Siporo
Gukora siporo ya mu gitondo ni ingenzi ku bantu babishoboye ndetse no ku bantu badafite imbaraga babishikarizwa ko bajya bakora siporo yoroheje cyane igihe bavuye mu buriri kuko bituma umuntu yirirwana akanyamuneza umunsi wose ndetse agakora akazi ke neza.
6. Kubyukira ku bikoresho by’ikoranabuhanga
Kubyukira ku bikoresho by’ikoranabuhanga bikunze gukorwa cyane n’abantu benshi bitewe naho isi yacu igeze mu iterambere gusa ntabwo ari byiza kuko bituma umubiri unanirwawa. akenshi usanga abantu babyukira kuri telefoni basoma ubutumwa bugufi mu bakiva mu buriri, bakajya ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye, abandi bakabyukira kuri mudasobwa nta kindi kintu bari bakora. aha abashakashatsi batanga inama ko abantu bagomba kubanza kwitegura umunsi ibi ukabikora aruko winjiye mu kazi kawe ka buri munsi. Iri kosa hari n’abarigwamo bakibereye mu buriri.
7. Kubyuka utekereza ku bibazo ufite
Kubyuka utekereza ku bibazo ufite nikibazo gikomeye cyane kuko ni ibintu bitari byiza habe namba kuko ntabwo ushobora kubyuka utekereza ibintu bitagenda neza mu buzima bwawe ngo uze kwirirwa umeze neza, aribyo bituma uzasanga abantu birirwana umunabi umunsi wose bitewe nibyo batekereje bakibyuka mu gitondo. irinde kubyuka utekereza ibibazo ufite ahubwo utekereze ku bintu byiza bizagufasha kwirirwana akanyamuneza.
8. Gutangira akazi nta gahunda ufite y’umunsi
Gutangira akazi nta gahunda ufite y’umunsi Iri ni ikosa rikomeye cyane kuko kubyuka ukajya mu kazi kawe ka buri munsi nta gajunda wateguye y’umunsi ntabwo ari byiza kuko harigihe ugera ku kazi ugasanga ibintu byagucanze cyane bitewe no kudategura ibyo urakora uwo munsi bikaba byakuviramo kwirirwana umunabi umunsi wose kandi atari ngombwa, Gerageza kubyuka utegure ibyo urakora uwo munsi.