Ku bantu bashoboye kugera mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye muribuka iri jambo “Ipomoea batata“. Icyo ni ikijumba babaga bari kuvuga, rikaba izina cyitwa mu bimera.
Ibijumba bigira amabara anyuranye haba ku gishishwa cyangwa imbere. Ku gishishwa inyuma hari ibijumba bitukura, ibisa umuhondo, umweru. Naho imbere hari ibisa umweru, umuhondo, orange na mauve. Uko amabara ahinduka imbere byerekana ubwinshi bwa beta-carotene irimo, bivuzeko ibisa na orange cyangwa mauve biba biyifite ku bwinshi kuruta ibisa umweru.
Gusa uretse kuba ibara ryerekana ubwinshi bwa beta-carotene irimo, ubusanzwe intungamubiri zirimo ni zimwe.
Akamaro k’ibijumba ku buzima
-
Ubudahangarwa.
Kuba ibijumba bikize kuri beta-carotene, izwiho kwirukana uburozi mu mubiri, hakabamo vitamini C na B zinyuranye, ubutare na phosphore bituma ibijumba biba ibyo kurya byiza mu kurinda umubiri wawe indwara zinyuranye cyane cyane iziterwa na mikorobi.
-
Kubyimbirwa
Kimwe n’ibirayi ,ibijumba nabyo byifitemo ingufu zo guhangana no kubyimbirwa. Ibi biterwa nuko birimo ya beta-carotene, vitamini C n’umunyu ngugu wa magnesium, bivura kubyimbirwa haba imbere kimwe n’inyuma.
-
Asima
Ibijumba bizwiho gutuma amazuru afunguka, kimwe no gutuma ibihaha bikora neza. Ibyo nibyo bifasha mu guhangana na asima.
-
Bronchite
Ubwinshi bwa vitamini C, ubutare n’indi myunyu-ngugu biri mu bituma iyi ndwara yakira. Ibijumba bituma umubiri wongera ubushyuhe bityo bigatuma umwuka mwiza winjira. Ingaruka nziza rero ni ugutuma bronchite yoroha.
-
Kuribwa mu ngingo
Twanabyita rubagimpande. Beta-carotene, magnesium zinc na vitamini B zinyuranye bigira akamaro bifatanyije mu guhangana no kuribwa mu ngingo kimwe no guhururwa mu mitsi. Unashatse wasiga amazi wabitetsemo mu ngingo ahakurya uburibwe bukagenda nka nyomberi.
-
Igogorwa
Kuba mu bijumba harimo fibre iyo zifatanyije na magnesium bituma igogorwa rigenda neza. Kuba birimo amidon kandi bituma birika neza. Bityo rero kubirya bizafasha igifu n’amara gukora neza.
-
Kanseri
Beta-carotene izwiho kurinda kanseri no gusohora imyanda mu mubiri, nkuko twabibonye niyo ituma ikijumba kigira ibara runaka bitewe n’ubwinshi bwayo. Iyo ifatanyije na vitamini C rero bituma umubiri uhangana na kanseri zinyuranye, cyane cyane izifata inyama zo mu nda nk’amara, impyiko, porositate, n’urura runini.
-
Ibisebe mu gifu
Ibijumba byoroshya ibisebe byo mu gifu. Biterwa nuko harimo vitamini B zinyuranye, vitamini C, beta-carotene, potasiyumu na kalisiyumu. Kandi birwanya impatwe, bikarinda ikorwa rya aside nyinshi bityo bikarinda igifu gutobagurika.
-
Diyabete
Nubwo ikijumba kiryohera nyamara ni ibiryo byiza ku murwayi wa diyabete. Biterwa nuko bifasha umubiri kuringaniza igipimo cy’isukari mu maraso bitewe nuko bituma umusemburo wa insuline ukorwa ku gipimo nyacyo.
-
Kuringaniza amazi mu mubiri
Za fibres zirimo zituma umubiri ugumana amazi. Ibi rero bituma umubiri wawe uhorana amazi akwiye bikawurinda umwuma.
-
Kongera ibiro
Ibijumba biraryoha. Ubwo buryohe buterwa nuko bikize kuri amidon, ikaba ari ubwoko bw’ibinyasukari. Ibi rero bituma ibijumba biha umubiri wacu ingufu zihagije nuko inyungu ikaba kongera ibiro. Niyo mpamvu ku muntu unanutse cyane, ukirutse indwara se, ari byiza kurya kenshi ibijumba kuko bifasha kugarura intungamubiri watakaje.
Si ibyo gusa kuko bifasha abantu kureka itabi, kimwe n’ibindi biyobyabwenge. Ni byiza ku mikorere y’imiyoboro y’amaraso, kuko biyirinda kuzamo ingese. Kuba bifite phosphore nyinshi na beta-carotene ihagije bigirira akamaro amaso n’umutima.
Src: umutihealth