in

Abiganjemo ab’igitsinagore bazamuye amarangamutima akomeye ubwo Meddy yaririmbaga mu bukwe (Video).

Mu mashusho Meddy yasangije abakunzi be uko byari ibyishimo bikomeye ubwo yaririmbaga mu bukwe bwa Shukuru na Aline maze abiganjemo igitsinagore bagira amarangamutima cyane.

Muri aya mashusho yanyujije kuri Instagram ye, agaragara atungura aba bageni akabanza kubasuhuza, maze agatangira kubaririmbira ahereye ku ndirimbo ye “My Vow”.

Agitangira kuririmba yakiranywe ubwuzu n’abitabiriye ubu bukwe basakuje cyane, ariko amajwi menshi yumvikana ni ay’igitsina gore dore ko umuntu ataba abeshye avuze ko igitsinagore kiza ku isonga mu bamukunda cyane.

Ibyishimo abenshi byarabasaze udasize n’abageni maze bamwe bazamura amaterefone batangira kumufata amashusho.

Yaririmbye kandi indirimbo ye “Queen of sheba” noneho ibintu birahinduka bose barabyina. Uko yaririmbaga bose bamufashaga kuririmba ariko amajwi y’abagore akaba ariyo yumvikana cyane, ndetse n’umubare munini w’abafataga amashusho nk’uko bigaragara wari ugizwe ahanini n’inkumi zari zabutashye.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Waruziko ibijumba bifasha umubiri kurwanya indwara zitandukanye

Video y’abanyashyuri bo muri segonderi bari gusomana ikomeje kwibazwaho byinshi