in

Waruziko : Amavuta y’ikibonobono ari meza ku musatsi. Menya uko akoreshwa

Abantu benshi bamenyereye gukoresha amavuta y’ikibonobono muri massage dore ko azwiho gutuma uruhu runoga rugakira amavunane.

Aya mavuta akaba akurwa mu tubuto tw’ikibonobono, agatunganywa. Gusa siko yose ari meza ku musatsi, mu guhitamo uzarebe ayo mu bwoko bwa Jamaican niyo meza ku musatsi cyangwa se ayazwi nka cold-pressed.

Aya niyo mavuta ava mu kibonobono

Gukoresha aya mavuta ku musatsi byibuze kabiri cyangwa 3 mu cyumweru biwuha ibyiza byinshi nkuko muri iyi nkuru tugiye kubibona.

Ni gute amavuta y’ikibonobono akoreshwa?

Nyuma yo guhitamo amavuta meza ku musatsi kurikiza izi ntambwe mu kuyasiga mu musatsi kandi wibuke ko yo atagombera ubwinshi.

  1. Vanga ibitonyanga 4 byayo n’ibitonyanga 12 bya coconut oil
  2. Urwo ruvange rusige aho imisatsi itereye umere nk’ukora massage uva ku mutwe uzamuka mu misatsi aho irangirira
  3. Nusoza wogemo n’amazi ashyushye nta sabune ariko
  4. Iyunyuguze noneho ukoreshe na shampoo, usokoze.

Gusa niba ubikoze nijoro ari nabyo byiza watega igitambaro noneho ukaza gufuramo mu gitondo.

Ikibonobono cyeraho imbuto zivamo aya mavuta

Akamaro k’amavuta y’ikibonobono ku musatsi

Nkuko twabivuze hejuru amavuta y’ikibonobono agirira akamaro umusatsi harimo ibikurikira:

  • Kurinda imisatsi gupfuka no gutuma yoroha
  • Gutuma imisatsi ikura neza ikanabyibuha
  • Kurinda ko imitwe y’imisatsi iboneka nk’ishaje
  • Aba meza ku buryo wagirango wadefrije imisatsi kandi ari ikibonobono gusa
  • Kuyirinda kweruruka uko ugenda usaza ahubwo ikagumana ibara ryayo
Amavuta y’ikibonobono azwi kandi nka castor oil

Icyitonderwa

Kuri bamwe amavuta y’ikibonobono ashobora gutera ubwivumbure ku ruhu rwo ku mutwe. Mbere yo kuyakoresha ubanze usige macye inyuma y’ugutwi utegereze amasaha 24. Nashira nta kibazo ugize cyo kuryaryatwa cyangwa kubyimbirwa ubone kuyakoresha.

Src: umutihealth

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Biteye agahinda:Yishe umukunzi we nyuma yo gusanga avugana n’umu Ex we kuri telefoni.

Umugore ari mu buryohe bw’urukundo n’igiti baherutse gushyingiranwa(Amafoto).