in

NdabikunzeNdabikunze

Wari uziko ushobora guhorana mu maso hatemba itoto ukoresheje ubuki?Dore uko bikorwa.

Ubuki bwuzuje ubuziranenge,ni kimwe mu bintu by’ingenzi mu gukesha uruhu rw’umuntu,rukorohera ndetse no kururinda kwibasirwa n’indwara z’uruhu zitandukanye iyo ubukoresheje muri ubu buryo tugiye kukugezaho,kabone nubwo rwaba rwarakunaniye.

Uko wabukoresha mu gukesha uruhu rugahorana itoto:

  • Utegura amazi ashyushye yatuye kandi yahiye neza nta microbe n’imwe afite ukayashyiramu gikoresho gifite isuku ihagije.
  • Banza woze ibiganza byawe neza ukoresheje amazi n’isabuni
    Nyuma,ufata gant yo kwiyogesha,ifite isuku ihagije cyangwa agatambaro keza kandi koroshye,ukajya ugakoza muri ya mazi ukihanaguza mu maso gahoro gahoro ucunganwa nuko utitwika kuko amazi aba agishyushye cyane.ibi ubikora kugira ngo utwengeruhu two mu maso dufunguke
  • Koza intoki zawe mu buki wateguye,ufate ubuki bukeya maze ujye usiga mu maso,nkaho uri gukora massage ukoreheje intoki gusa.
  • Tegereza iminota 10 nyuma yo kwisiga kugira ngo bwa buki busa n’ubwinjira mu mubiri bukica bacteria ziteza indwara z’uruhu
  • Fata amazi y’akazuyazi woge mu maso neza
  • Ongera ukoreshe noneho amazi akonje cyane nayo uyoge nyuma yo gukoresha ashyushye kugira ngo utengeruhu rwongere twifunge.
  • Bikore buri munsi kugeza igihe ubonye ko uruhu rusigaye rumeze neza
    Ubu nibwo buryo wakoreshamo ubuki bukagufasha kugira uruhu rufite itoto kandi rutajya rupfa kwibasirwa n’indwara z’uruhu.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Nonaha: Uko byifashe mu mujyi wa Kigali ku munsi wa mbere w’ifungurwa ry’utubari

Iyumvire ibyo umugabo yakoreye umugore we akimara kumenya ko utubari twafunguwe