in

Nonaha: Uko byifashe mu mujyi wa Kigali ku munsi wa mbere w’ifungurwa ry’utubari

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Nzeri 2021 niwo munsi wa mbere w’ifungurwa ry’utubari nyuma yuko amabwiriza ajyanye n’ibyo utubari tugomba kubahiriza ngo dufungurwe agiye hanze ku munsi w’ejo.

YEGOB twabazengurukiye mu duce tumwe na tumwe tw’umujyi wa Kigali kugirango turebe uko bimeze. Aho twageze hose twabonaga AbanyaKigali bishimye cyane kongera gusangirira agatama mu tubari nyuma y’igihe kingana n’umwaka n’igice cyari gishize utubari twarafunzwe kubera icyorezo cya Covid-19 cyibasiye U Rwanda n’isi muri rusange.

Aho twagiye tugera twahabonye urujya n’uruza rwinshi  ndetse no mu mihanda mikuru y’umujyi wa Kigali hagaragaye imodoka nyinshi cyane….

 

Iyi nkuru turakomeza kuyivugurura uko tugenda dutembera hirya no hino mu tubari….

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Kimenyi Yves yateye Miss Uwase Muyango umutoma w’ikinyejana

Wari uziko ushobora guhorana mu maso hatemba itoto ukoresheje ubuki?Dore uko bikorwa.