Ibijyanye n’imyorokere iyo bigeze ku bagore usanga ingingo yibandwaho ari iyerekeye kubyara gusa. Ni ho usanga hakunze kuvugwaho cyane. Nyamara ntiwabyara utakoze imibonano mpuzabitsina. Nubwo umugore yaba afite ubushake cyangwa ntabwo bitabuza igitsina cy’umugabo kwinjira ariko nanone ntabwo twabura kuvuga ko na bo ingingo irebana no kugira ubushake ibareba.Aha rero ni ho havuka ikibazo. Ese abagore na bo bashobora kuba ibiremba?
Mu gihe ku bagabo kuba ikiremba birangwa nuko igitsina kidafata umurego cyangwa cyawufata ntutinde ndetse ntube uhamye, ku bagore bo ibyo twakita uburemba biri mu bice binyuranye.
Ubushake buke: aha ni na ho benshi mu bagira ikibazo cy’ubushake usanga baherereye. Ni cya gihe umugore aba yibereye aho atajya agira ubushake ndetse wanagerageza gutuma ubushake bwe buza bikanga
Kutaryoherwa: hano ni igihe umugore aba yumva afite ubushake ariko yakora imibonano ntiyumve uburyohe, muri make kuyikora nta nyungu abyumvamo. Uyu utaryoherwa nta nubwo yarangiza.
Kutarangiza: Uyu we arabishaka, akaryoherwa ariko kurangiza kuri we abyumvana abandi. Wabikora igihe gito cyangwa kinini, wahindura positeri yewe niyo umugabo yahinduka, kuri we kurangiza ni inzozi.
Intinyi: Ubu ni bwo wakita uburemba nyabwo kuko uretse kutabishaka aranabitinya ku buryo unabikora aboroga kuko aba yumva ababara atari uko mu kuri ababara cyangwa se ubikora ababaza ahubwo ubwoba ubwabwo butuma yumva ababara.
Ese ni ryari wakivuza?
Ubusanzwe mu gihe wowe mugore wumva nta kibazo biguteye, nta mpungenge ufite, umugabo wawe akaba na we atarabigiraho ikibazo, kwivuza si ngombwa. Ariko niba bitangiye kubangamira imibanire yanyu mwembi aho rwose ni ngombwa gushaka abaganga bakagufasha.
Ese bituruka kuki?
Ku bagore akenshi kugira ikibazo ku bushake bwo gukora imibonano ntabwo bigira impamvu imwe, ni impamvu zinyuranye, bivuze ko buri wese ashobora kugira impamvu imwe cyangwa nyinshi zabimuteye.
Indwara: Indwara nka kanseri, impyiko, indwara z’umutima, izifata uruhago, indwara z’imitsi ziri mu zishobora gutera umugore kubura ubushake. Imiti imwe na yo ishobora kubitera harimo irwanya depression, igabanya umuvuduko w’amaraso, iya kanseri ndetse n’imiti ivura ubwivumbure biri mu bishobora guhungabanya ubushake bwo gukora imibonano.
Imisemburo: kugira umusemburo wa estrogen muke na byo bigira ingaruka mu gutuma ubushake bugenda kubera bigabanya amaraso atembera mu gitsina kandi ubuke bwayo butuma ubushake bugenda.
Kutabiheruka: Baratubwira ngo icyuma kidakora kirwara ingese tukabigira urwenya. Ariko igihe wigeze gukora imibonano nuko ukayihagarika kubera impamvu zinyuranye, iyo wongeye kugera aho ukenera kuyikora bibanza kwanga kuko imikaya iba yarakanyaraye kwiregura bigoranye ndetse akenshi uranababara ndetse ububobere bukaba ari buke. Ariko aha uko ukomeza kugenda ubikora bigera aho bikemera.
Kubyara no konsa: Nubwo bitaba kuri bose ariko hari abagore nyuma yo kubyara cyangaw mu gihe bonsa usanga ubushake bwabo bugabanyuka
Ubuzima bwo mu mutwe: Gufatwa ku ngufu, itotezwa, agahinda gasaze, kwiheba no kwigunga, kubaho nta byiringiro by’ahazaza ufite muri make kubaho ubona isi igusiga, na byo biri mu bitera benshi kubura ubushake burundu. Muri make kubaho ubona ntawe ugukunda ndetse ubona ntawagukunda. Kuba noneho wenda utakiyumva nk’uko wiyumvaga mbere, mbese utifitiye icyizere haba mu miterere cyangwa imibereho na byo bikuraho cyangwa bikagabanya ubushake.