in

Amakuru atari meza ku muhanzi Danny Vumbi.

Nyuma yuko hadutse umwuka utari mwiza hagati y’umuhanzi Danny Vumbi n’ubuyobozi bwa label ya KIKAC Music, uyu muhanzi yamaze guhagarikwa mu bikorwa byose by’iyi label kugeza igihe hazafatwa umwanzuro wo kumwirukana burundu cyangwa bagakomezanya.

Hari hashize igihe bivugwa ko Danny Vumbi atabanye neza na KIKAC Music ariko bakagerageza guhisha ibimenyetso.

Nyuma yuko Danny Vumbi asohoreye indirimbo nshya yise ‘Babahe’ yakoranye n’umuhanzi ukizamuka witwa Shellif ubuyobozi bwa KIKAC butabizi ndetse ntibunabigiremo uruhare nk’uko biri mumasezerano, bahisemo kuba bamuhagaritse muri iyi label.

Uhujimfura Claude ushinzwe abahanzi muri KIKAC Music yabwiye BTN TV dukesha iyi nkuru uyu muhanzi yabaye ahagaritswe mu bikora byose bya KIKAC kugeza ubwo bazongera gufatira undi mwanzuro.

Kugeza ubu uyu muhanzi ntarifuza kugira icyo atangaza kuri iki kibazo cye na KIKAC.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Inkuru ibabaje: Umunyeshuri yasebeye imbere ya Minisitiri (video)

Wari uziko umugore ashobora kuba ikiremba?Sobanukirwa impamvu zibitera