in

Irebere amafoto meza y’ubukwe bwa Producer Hollybeat n’umugore we w’umunya Israel

Producer Hollybeat ni izina ry’umusore utunganya indirimbo ariko ryamamaye cyane mu nzu ya Urban Records y’abagize itsinda rya Urban boys.

Uyu musore  yasezeranye imbere y’Imana n’inkumi ikomoka muri Israel yitwa Annette Antoinette Tahan mu birori byabereye mu Mujyi wa Kigali ku wa Gatanu tariki 21 Gicurasi 2021.

Ibirori byo gusezeranira imbere y’Imana byabereye muri Regina Pacis i Remera, mu gihe gusezerana imbere y’amategeko byabaye tariki 12 Gicurasi 2021 mu Murenge wa Remera.

Ku munsi w’ubukwe bwe agaruka ku rukundo  rwe n’Umunya-Israel, Annet Kahan, Hollybeat yavuze ko bamenyanye umugore we yaje gutembera mu Rwanda.

Ati “Twamenyanye yaje mu Rwanda mu bukerarugendo. Hari inshuti yanjye y’umunyamahanga twahuye bari kumwe turaganira birangira dutangiye guhuza bikomeye.”

Hollybeat avuga ko ikintu cya mbere cyamukuruye akifuza gukundana na Annet ari uko ari umunyabwenge kandi akaba amugira inama kenshi.

Yirinze kugira icyo atangaza niba azajya muri Israel guturayo we ndetse n’umugore we

Reba hano amafoto y’ubukwe bwa Producer HollyBeat:

 

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Nyuma gato yo gukora ubukwe Bizimana Djihad yatandukanye na Waasland-Beveren. Yerekeje he?

Wari uziko kuva amaraso mu menyo bishobora kuba ikimenyetso cy’indwara ikomeye?reba icyo wakora .