Ubushakashatsi bwakozwe na kaminuza ya Washington State bwerekanye ko urumogi runyowe mu buryo bw’itabi (umwotsi) rushobora kugabanya umubare w’intangangabo. Ubu bushakashatsi babukoreye ku mbeba 30 z’ingabo aho 15 muri zo bazihaga urumogi inshuro 3 mu minsi 10 yikurikiranya izindi 15 zo ntizaruhabwa.
Ikipe yakoze ubu bushakashatsi yaje gutahura ko nyuma y’uko imbeba zihawe urumogi, ingano y’intangangabo zazo zagabanutse cyane mu bwinshi.
Imbeba z’ingabo zavutse kuri izi zahawe urumogi nazo zasanzwe zifite ingano nke cyane y’intangangabo ndetse zarahuye n’ikibazo cyo kwangirika k’uturemangingo ndangasano twazo nyamara zo zitarigeze zihabwa urumogi.
Amakuru dukesha urubuga rwa independent avuga ko umuntu n’imbeba bahuza ibigize uturemangingo tugize poroteyine bita protein-encoding genes ku kigero cya 85%.
Kanako Hayashi porofeseri mu ishuri rya WSU’s School of Molecular Biosciences yavuze ko iki gikwiye kutubera ikimenyetso cyo kwitonderwa.
Yakomeje avuga ati ” ushobora kunywa urumogi wibwira ko rugufasha gutuma wirengagiza ibibazo, gusa rukazangiza abazagukomokaho”.
Abakoze ubu bushakashatsi batunguwe no kubona intangangabo z’imbeba zahawe urumogi zaragabanutse cyane ndetse bibatera ikibazo no kubona uku kugabanuka kwarageze ku zindi mbeba zo mu kiragano cya kabiri zabyaye.
Ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2017 bwerekanye ko urumogi rutuma intangangabo zoga zizenguruka (zikora ishusho y’uruziga) aho koga mu nzira imwe zerekeza ku igi ngo zihure n’intangangore.
Hari ubundi bushakashatsi bwakozwe na NIDA (National Institute on Drug Abuse) bwigaga ku buzima bwo mu mutwe n’imyitwarire y’abantu basaga 281,000 banywaga ibiyobyabwenge muri Leta zunze ubumwe za Amerika ndetse bwatangaje amakuru ateye ubwoba.
Ubu bushakashatsi bwerekanye ko 3% y’abantu basanzwe batigeze banywa urumogi bigeze gutekereza kwiyahura mu gihe abantu 14% banywaga urumogi aribo batekereje kwiyahura.
Uyu mubare uri hafi gukuba inshuro eshanu ugereranyije n’abataranyoye urumogi.
Kuba umuntu ahuza n’imbeba imiterere ya protein-encoding genes ku kigero cya 85% bisobanuye ko ikintu cyakwangiza imbeba kiba gishobora no kwangiza umubiri w’umuntu ku kigero cya 85%.
Kuba urumogi rutera kugabanuka mu bwinshi bw’intangangabo z’imbeba, bisobanuye ko n’intangangabo z’umuntu unywa urumogi nazo zigabanuka cyane. Kugabanuka kw’intanga bishobora gutera kubura urubyaro.