in

Wari uziko abakobwa b’iki gihe basigaye bakunda guteretwa n’abasore bafite ubwanwa?menya impamvu.

Mu gihe mu myaka yakera, abantu babonaga umuntu ufite ubwanwa, nk’umunyamwanda; byarahindutse rero,ubu abakobwa biki gihe basigaye bakunda umusore wizigamiye ubwanwa cyane, akanabwitaho.

Muri iyi myaka, umugabo cyangwa umusore ufite ubwanwa, asigaye agaragara nk’umwe mu bamurika imideri, akenshi aba anakundwa cyane kuko aba yarashatse uko abukora neza maze akabwambika isura ashaka, ku buryo bizinjira mu ntekerezo z’igitsina gore kizamureba atambuka. Ubwanwa ubu bwabaye nk’igikoresho abasore bamwe bakoresha, kugira ngo biyegereze abakobwa b’uburanga.

Fata umwanya muto witegereze mu nshuti zawe z’abagabo cyangwa z’abasore, abenshi urasanga ubwanwa barabugize iturufu rwose, urasanga barabuteretse ku buryo wagira ngo hari amarushanwa ategerejwe imbere. Jya kumbuga nkoranyambaga zawe, urebe amafoto y’abo ukurikira, urasanga ab’igitsina gabo benshi barateretse ubwanwa.

Ubusanzwe, bamwe ntabwo babutereka kuko babushaka, babutereka bagambiriye kubona abakobwa bifuza, ba bandi bazi neza ko bakururwa nabwo. Ubyange cyangwa ubyemere, umusore ufite ubwanwa abakobwa bamwe bamukundira uko agaragara batitaye ku kiri imbere mu mutwe. Abakobwa batarisobanukirwa, bafata ubwanwa nk’iturufu ibageza ku gitanda cy’umusore, kugira ngo babone uburyo babukoraho babukinisha. Ubushakashatsi bwakozwe, bwagaragaje ko abasore badafite ubwanwa bwinshi cyangwa badafite na duke, bakunda kwirengagizwa cyane n’ab’igitsina gore, nk’uko byemejwe n’ubwo bushakashatsi bwakozwe muri 2016, bugasohokera mu nkuru yiswe ngo ‘Evolutionary Biology’.

Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko abakobwa bakunda cyane umusore ufite ubwanwa, kuruta wa wundi utabufite.

Igitangaje ni uko ab’igitsina gore, bakunda abo badahuje igitsina kuko baba bafite ibitandukanye kuri bo kandi bakeneye cyane, kuko bibavaho bikabajyaho nk’ikimenyetso cy’uko umuntu yuzuye.

Itsinda ry’abadamu ibihumbi umunane na magana tanu (8,500 Women), ryashyizwe hamwe maze rikorwaho ubushakashatsi. Aba badamu babajijwe niba bakwemera kujya mu rukundo rw’igihe kirekire n’abagabo bogoshe bameze neza, badafite akantu na kamwe kagaragaza ko bigeze ubwanwa, cyangwa ba bandi byibura bigaragara ko bazabugira (Buri gutangira kuza).

Aba bagore ntabwo bazuyaje, bagaragaje ko badashobora gukundana n’umugabo udafite ubwanwa, gusa bagaragaza ko byibura, abagaragaza ko buzaza bo bagerageza. Aba badamu bemeje ko umugabo udafite ubwanwa aberewe n’urukundo rw’akanya gato, mu gihe umugabo ufite ubwanwa akwiriye umugore igihe cyose.

Ubwanwa ni ibintu umuntu atikururira, ntabwo buhamagarwa burizana. N’ubwo muri iyi nkuru twagaragaje ko abakobwa bakunda abafite ubwanwa, ariko ntibivuze ko ubu bushakashatsi bwujuje 100%, kuko nawe ufite ingero z’uko uwo ukunda ashobora kuba nta bwanwa afite kandi umukunda cyane. Yego! umugabo ni umugabo, ubwanwa sibwo bugaragaza umugabo. Abantu benshi bakuraho ubwanwa kubwo kwifuza kugira isuku ku mubiri wabo kandi ni byiza.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibitangaje wamenya ku munyafurika wavumbuye internet bikitirwa Abazungu.

Igihano wa mushinwa wagaragaye akubita umunyarwanda ashobora guhabwa.