in

Wari umukino mubi cyane kuri twe! Lionel Messi yatangaje umukino wagoye cyane Argentina mu gikombe cy’isi

Lionel Messi umukinnyi w’ikipe y’igihugu ya Argentina na Paris Saint Germain yahishuye umukino wakomeyereye ikipe ye ya Argentina ubwo yari mu gikombe cy’isi.

Ukwezi kurenzeho ibyumweru bibiri igikombe cy’isi cya 2022 kirangiye ndetse Argentina igitwaye itsinze Ubufaransa kuri penariti 4-2.
Lionel Messi wigaragaje cyane mu gikombe cy’isi dore ko yatsinze ibitego 7. Lionel Messi ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru yabajijwe umukino waba warabagoye cyane mu mikino 7 yose La Albiceleste yakinnye, abenshi batekereje ko ari umukino Argentina yatsinzwe na Arabia Saudite ibitego bibiri kuri kimwe ariko kizigenza Lionel Messi kuri we yahishuye ko umukino Argentina yakinnye na Mexico ku itariki 26 Ugushyingo bikarangira Argentina itsinze Mexico Ibitego bibiri ku busa byatsinzwe na Lionel Messi na Enzo Fernández.

Lionel Messi ubwo yishimiraga igitego yatsinze Mexico

Messi yagize ati ” Umukino na Mexico ni wo mukino warukomeye cyane , wari umukino mubi kuko twagombaga gutsinda kugira ngo tugume mu irushanwa.

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Akanyamuneza ku bafana ba King James wabonye umusimbura

Benengango bibye nyakwigendera Michael Jackson