Nyakwigendera Michael Jackson kuwa gatanu w’icyumweru gishize yibwe zimwe mu ndirimbo ze yasize akoze n’ibindi bikorwa byari biri kuri machine laptop na Hard Drive bihwanye na GB 50 byari bifitwe n’umu Engeniyeri ( Engineer) we.
Amakuru avuga ko Enjeniyeri (Engineer) wa Machael Jackson , Bwana Brad Sunberg yibwe laptop n’umuntu wayisanze iwe mu rugo anyuze mu idirishya yarangiza agatoroka ntabashe gufatwa ,ku buryo ubu hari impungenge z’uko uwibye iyi laptop ashobora kugira icyo akoresha ibyo bihangano bya Michael Jackson ,brimo no kuba yashyira hanze izi ndirimbo.
