in

Akanyamuneza ku bafana ba King James wabonye umusimbura

Abakunzi b’injyana y’urukundo bari gususurutswa n’umusore ukiri muto, uri kubyiruka muri iyo njyana yabarizwagamo King James wahagaritse umuziki.

Ubusazwe uyu musore yitwa Dushime James, akaba azwi ku izina rya DJAN VaLLo mu muziki.

Uyu musore avuka mu Karere ka Rusizi akaba ari naho akorera umuziki we.

Ubwo yaganiraga na Yegob.rw, uyu musore yavuze ko abantu bishimiye ibikorwa bye, ndetse akaba avuga ko banamushyigikira mu bikorwa bye.

Uyu musore akomeza avuga ko akora injyana y’urukundo gusa, aho yavuze ko agiye kuzakomereza aho King James yagereje.

Uyu musore afite ubuhanga bwo kuririmba no kwandika indirimbo. Asoza avuga ko urukundo azakundwa n’abafana ari byo bizamutera imbaraga zo gukora byiza.

Indirimbo ze

 

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Izabayo Jean Pierre
Izabayo Jean Pierre
1 year ago

Djan vallo umusore wacu turamwemera azadukorera ni birenze

FERWAFA yashishimuye ibaruwa isubiza Kiyovu yari yifuje ko APR FC iterwa mpaga

Wari umukino mubi cyane kuri twe! Lionel Messi yatangaje umukino wagoye cyane Argentina mu gikombe cy’isi