in

Waba uzengerejwe no kurwara umutwe muri ibi bihe by’izuba?dore ibyagufasha.

Ibintu 5 byagufasha kwirinda uburibwe bw’umutwe mu gihe cy’izuba ryinshi nko muri iyi mpeshyi.

1Kwirinda kunywa inzoga

Kunywa inzoga mu gihe cy’ubushyuhe bitera ingaruka nyinshi kurusha uko bigira akamaro. Inzoga (alukolo muri rusange), ikamura amazi mu mubiri, ikongera umwuma, bityo bikaba byagutera kuribwa umutwe cyane. Mu gihe cy’impeshyi nibwo usanga ibirori birimbanyije, ariko ushoboye kwirinda inzoga, byagufasha kugabanya ibibazo ujya ugira byo kuribwa umutwe bya hato na hato.

2.Kurya inshuro 3 nabyo birafasha

Mu gihe hashyushye, benshi ubushake bwo kurya buragabanuka. Ugasanga nko ku munsi uriye rimwe gusa. Ibi ni bibi cyane, kuko uko urya gacye cg usimbuka ifunguro niko byongera ibyago byo kuribwa umutwe cyane. Niyo mpamvu ari ingenzi cyane kurya uko bikwiye mu gihe hashyushye kugira ngo umubiri ukomeze kugira imbaraga ziwufasha gukomeza gukora neza, utagize uburibwe bw’umutwe.

3.Kunywa amazi menshi

Mu gihe cy’izuba ryinshi, ni ingenzi cyane kunywa amazi menshi ahagije. Umwuma mu mubiri ushobora gutera kuribwa umutwe, ndetse wa wundi ukomeye w’uruhande rumwe (migraine). Niyo mpamvu ari ingenzi cyane kwirinda umwuma mu mubiri, unywa amazi ahagije, imitobe n’ibindi bibonekamo amazi atari inzoga.

4.Ibuka kwitwaza imiti irinda uburibwe

Hari imiti y’ibanze, wagakwiye kuba ufite igihe cyose. Mu gihe hashyushye cyane, ni ngombwa kwitwaza imiti irinda uburibwe bw’umutwe, nka paracetamol. Ni ngombwa kandi kuba ufite hafi yawe imiti ifasha mu kurinda isereri, iseseme cg se no kuruka bitewe no kuribwa umutwe cyane cyane uw’uruhande rumwe.

5.Kwirinda izuba ryinshi rikugeraho

Mu bihugu byacu, aho usanga igihe kinini izuba ari ryinshi kandi ricana cyane, ndetse ugasanga biruhije kuba waryirinda. Gusa hari byinshi bishobora kugufasha kugabanya ubukana bw’imirasire y’izuba ikugeraho; kwitwaza umutaka mu gihe hashyushye cyane, kwambara ingofero cg se amataratara (sunglasses) igihe izuba ari ryinshi cyane. Ibi nubikora bizagufasha kwirinda kuribwa umutwe mu gihe izuba ari ryinshi hanze.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Dore abakuru b’ibihugu bafite agatubutse kurusha abandi ku Isi.

Mu mafoto: ihere ijisho Hoteli ya mbere ndende y’akataraboneka yafunguwe mu Bushinwa.