in

Dore abakuru b’ibihugu bafite agatubutse kurusha abandi ku Isi.

Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku bakuru b’ibihugu na za guverinoma bakize kurusha abandi, nubwo atari ibintu bijya byoroha kumenya imitungo nyakuri y’abakuru b’ibihugu. Aha ntituri buvuge abayobora muburyo bwa perezida gusa ahubwo harazamo nabakoresha uburyo bw’ubwami. Ese wowe haruwo ufana wifuza kureba ko ari muba mbere? Kurikira inkuru yose.

1.Vladimir Putin-RUSSIA- Miliyari 70$

Uyu mugabo uyobora Uburusiya kuva mu ntangiriro za 2000, ni umuntu unatinyitse ku isi, ndetse nabya bihugu by’ibihangange biramutinya.
Uretse kuba ari perezida w’igihugu kinini kurusha ibindi ku isi ni umuhanga muri politiki, ni umusirikare, ni umukinnyi wa karate, umuhanga mu gutwara ubwato, ni umuririmbyi, inzobere mu gutwara ifarashi ariko byagera kuri business akaba uwa mbere. Ikinyamakuru forbes cyamushyize ku mwanya wa mbere mu bakuru b’ibihugu bakize ndetse abarirwa miliyari 70 z’amadorali. Icyakora banavuga ko aya atangazwa ari macye cyane kuko ahubwo ngo ashobora kuba ageza no muri miliyari 500. Putin ahembwa ibihumbi 187,000 by’amadorali ku mwaka.

2.Maha Vajiralongkorn-THAILAND- Miliyari 30$

Uyu Maha ni umwami wo muri Thailand uretse kuba ari umwami w’igihugu cyo muri aziya yepfo, ni n’umukire ku rwego rwo hejuru. Uyu mu gihugu cye arubahwa cyane ndetse akaba amaze igihe kinini ayobora. Forbes imubarira miliyari 30 z’amadorali ibi bikamutereka ku mwanya wa kabiri mu bayobozi b’ibihugu bakize cyane.

3.Hassanal Bolkiah-BRUNEI- Miliyari 20$

Bolkiah umaze kwamamara cyane ni umuyobozi (Sultan) wa Brunei, uyu agira udushya twinshi cyane, uretse kuba azwiho kuba atunze imodoka zisaga 7000 zihenze cyane, uyu bivugwa ko ari nawe wa mbere ku isi ufite inzu nini cyane yo kubamo. Uyu rero ibyo byose abitungana n’amafaranga menshi kuko ubu abarirwa miliyari 20 z’amadorali ya Amerika.

4.Salman Bin AbdulAziz Al-Saud-Saudi ARABIA- Miliyari 20$

Uyu wavutse mu 1935 yabaye umwami agize imyaka 80 nyuma y’urupfu rw’umuvandimwe we wari umwami bari bahuje se. ayobora Arabia Saudite igihugu gikize cyane kuri peteroli, ari naho akura amafaranga menshi atunze. Salman ubu abarirwa miliyari 20 mu madorali akaza ku mwanya wa kane.

5.Khalifa Bin Zayed al Nahyan-UAE- Miliyari 18$

Khalifa aza kumwanya wa gatanu na miliyari 20 z’amadorali, uyu ayobora Emira zunze ubumwe z’abarabu. Uyu ni umukire ariko udakunda kubaho ubuzima buhenze, yigeze gutwara imitima ya benshi ubwo yatangaga miliyoni 460 akazifashisha abatishoboye, ibyo byatumye yandikwa ku isi hose.

6. Mohammed Bin Rashid al-Maktoum-DUBAI- Miliyari 14$

Uyu Maktoum ayobora umujyi wa Dubai, tuwita umujyi kuko ni agace kari muri UAE twabonye haruguru. Uretse kuyobora Dubai uyu nina visi perezida wa UAE akaba yungirije Khalifa, uyu kandi bivugwa ko ikigo gikora ibintu hafi ya byose muri Dubai agifitemo imigabane ingana na 99.6%, ku mwanya wa gatandatu Maktoum abarirwa miliyari 14 z’amadorali.

7.Hans Adams II- LIECHTENSTEIN– Miliyari 3.5$

Ni igihugu gisa nkikitazwi, ariko kirakize cyane, adams ni igikomangoma muriki gihugu, uyu nawe aza kuri uru rutonde kuko abarirwa miliyari eshatu nigice.

8.Sebastian Pinera-CHILE- Miliyari 2.9$

Uyu ayobora igihugu cya Chile muri Amerika y’amajyepfo, akaba yarafashe uyu mwanya nyuma yo gutsinda amatora muri 2010. Uyu uretse kuba ari umukuru w’igihugu, ni umushoramari, rwiyemezamirimo, umucuruzi ukomeye ndetse akaba ari umuhanga mu birebana n’ubukungu. Abarirwa miliyari 2 na miliyoni 900 z’amadorali.

9.Donald Trump-USA- Miliyari 2.4$

Uyu wavuye ku mwanya wa perezida mukwezi kwa mbere uyu mwaka, yageze kuri uyu mwanya muri 2016 ariko ntiyaza guhirwa na manda ya kabiri. Mbere yo kuba perezida uyu yara asanzwe ari umucuruzi ukomeye ndetse w’umuherwe. Kuri ubu abarirwa miliyari 2 na miliyoni 400 mu madorali.

10.Mohammed VI-MOROCCO- Miliyari 2.1$

Uretse kuba aza kurutonde rwabakuru b’ibihugu bakize ku isi umwami Mohammed VI wa Maroc ninawe mukuru w’igihugu ukize ku mugabane wose wa Africa. Ayobora Maroc kuva mu 1999 ndetse kuri ubu akaba abarirwa miliyari 2 na miliyoni 100 z’amadorali.

 

Ese wowe hari uwo wakekaga tutashyizemo? Twandikire muri comment.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Abagore n’inkumi bakora siporo nk’abarimo gutera akabariro basekeje abatari bake.

Waba uzengerejwe no kurwara umutwe muri ibi bihe by’izuba?dore ibyagufasha.