in

Mu mafoto: ihere ijisho Hoteli ya mbere ndende y’akataraboneka yafunguwe mu Bushinwa.

Kuri ubu hamuritswe Hoteli yitwa ‘JHotelShangai’ ya mbere ndende mu mateka y’u Bushinwa akaba ari hoteli y’agatangaza muri iki gihugu.

J Hotel Shangai; ije nyuma y’iyitwa Shangai Tower yari yo ya mbere ndende mu Bushinwa ikaba yari iya kabiri mu nyubako ndende ku isi. Inyubako ya J Hotel Shanghai yafunguwe ku ya 19 kamena 2021, amakuru avuga ko atari yo ya mbere ndende ku isi ahubwo iza ku mwanya wa kabiri inyuma ya Burj Khalifa iri i Dubai yihariye umwanya wa mbere ku isi n’uburebure bwa metero 828.

 

 

J Hotel ifite igorofa ryo hejuru kuri metero 632, niyo nyubako ndende mu Bushinwa bwose, ije ica agahigo ka Shangai Tower yari ifite uburebure bwa Metero 631. JHotel ifite ibyumba 165. Icyumba gihenze kukiraramo kigera ku mafaranga 3601Yuan (hafi $ 744) ku ijoro rimwe, ni ibihumbi hafi 800 by’Amanyarwanda nk’uko inkuru ya Travelnine ibitangaza.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Waba uzengerejwe no kurwara umutwe muri ibi bihe by’izuba?dore ibyagufasha.

Ibyo wamenya kuri uyu mugore ufite ikibuno kidasanzwe kireshya na metero zirenga ebyiri(AMAFOTO)