Ishimwe Flower wamenyekanye kubera gukunda Umuhanzi Buravan ndetse no kwigana zimwe mu ndirimbo ze zakunzwe nka Malayika.
Ku myaka itanu nibwo umwana muto Flower yatangiye gukunda umuhanzi Buravan ndetse yakundaga ku musanga wa nyirarume we Yannick Mukunzi.
Flower yahishuye ko yababajwe nuko Buravan yagiye badakoranye indirimbo nkuko yari yaramubwiye ko umunsi azasoza amashuri bazakorana indirimbo.
Kuri ubu Flower wamenyekanye ari mu myaka itanu agiye kuzuza 11 ndetse yavuze ko yababajwe ,Nuko ntibajije gushyingura Buravan kuko we n’umuryango we bari i Burundi.