in

Kirehe: Umufana aracyekwaho icyaha cyo gutera ibuye umutoza agahita ahasiga ubuzima

Umusore w’imyaka 19 yakubise ibuye mu mutwe Nizeyimana Hamad w’imyaka 44 ryamuviriyemo gukomereka bikomeye, nyuma aza kugwa mu bitaro bya Kirehe ubwo yitabwagaho n’abaganga.

Amakuru ahari avuga Ndayishimiye yakubise ibuye uyu mutoza kuko atari yishimiye uko umukino wahuzaga Les amis Sportif n’ikipe y’Akagali ka Butezi yafanaga wari urangiye, cyane ko bari batsinzwe ibitego 3-1.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yavuze ko kuri uyu wa 29 Kanama 2022, bataye muri yombi umusore witwa Ndayishimiye Jean Bosco akurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake, byateye urupfu.

Yavuze ko uyu musore w’imyaka 19 yakubise ibuye mu mutwe Nizeyimana Hamad w’imyaka 44 ryamuviriyemo gukomereka bikomeye, nyuma aza kugwa mu bitaro bya Kirehe ubwo yitabwagaho n’abaganga.

src:igihe

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Wa mwana wamenyekanye kubera gukunda Buravan yavuze ikintu gikomeye agiye badakoze

Umugore yababajwe n’ibyo umugabo we yakoreye abana babyaranye