Wa muzungukazi wagaragaye azunguriza idarapo ry’abatinganyi mu rusengero rwa ADEPR ya Nyarugenge yifashishije umusemurira mu kinyarwanda agira icyo avuga ku byo abanyarwanda bafashe nk’amahano yo kwimika ubutinganyi munzu y’Imana [reba agace gato asobanura ibyabaye]
Aya mashusho yacaracaye ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye abantu batungurwa no kubona idarapo rivuga ubutinganyi rizungurizwa mu rusengero.
Gusa ubwo yisobanuraga yavuze ko adashyigikira ubutinganyi ngo ahubwo biriya yakoze cyari ikimenyetso cyo kwishima ndetse avuga ko idarapo yamanitse mu muco wiwabo ridasobanura ubutinganyi.