in

Nyuma y’urupfu rwa Paul wamenyekanye mu biganiro bya YouTube, undi muvandimwe we nawe yitabye Imana

Rudakubana Paul umaze iminsi yitabye imana, umuvandimwe wa Buhigiro Andre wari ufite imyaka 86 na we yamaze gushiramo umwuka ubu hasigaye Sindikubwabo Peter bamamaye mu biganiro bitandukanye byo kuri YouTube.

Uko ari 3 Buhigiro Andre w’imyaka witabye imana ubu niwe mukuru, Paul Rudakubana aze iminsi apfuye yari afite imyaka 58 na Sindikubwabo Peter usigaye we agite imyaka 49.

Amakuru atugeraho avuga ko Buhigiro Andre yazize uburwayi, hakana hari kurebwa uko abavandimwe batuye mu murenge wa Musanze akagari ka Cyabagarura mu Karere ka Musanze bamushyingura.

Buhigiro Andre yitabye Imana ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 14 Nzeri 2023, azize uburwayi yari amaranye iminsi doreko yari ari mu rugo arembye, atagira icyo kurya no kunywa.

Adre uri hagati niwe witabye Imana, Paul nawe umaze iminsi yitabye Imana ni uyu wambaye imikara

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Wa muzungukazi wagaragaye azunguriza idarapo ry’abatinganyi mu rusengero rwa ADEPR ya Nyarugenge yifashishije umusemurira mu kinyarwanda yagize icyo avuga ku byo abantu babonye nta kurya indimi [reba agace gato asobanura ibyabaye]

Umutoza wa Rayon Sports yaciye ibintu nyuma yo kuvuga ikintu gikomeye yabonye kuri Al Hilal Benghazi ariko kizamuha imbaraga zo kuyikuramo