in

NdabikunzeNdabikunze

Wa musore we , niba uri mu rukundo rw’ukuri bwira cherie wawe aya magambo akibyuka wirebere.

Ntabwo ari ibinyoma, iyo ukunda umuntu ukora iyo bwabaga ukabasha kumwereka ko atekanye kandi ukabishimangira.Rero musore gerageza kubyutsa umukunzi wawe umubwira amagambo nkaya ubundi wirebere.

1.Mwaramutse urukundo! Izuba ni ryiza nkawe, risa neza, riri kukunyibutsa

2.Hari ubwo ntekereza ko isaha itari ikwiriye kubaho kuko ni cyo gikoresho kinkangura iyo ndi kukurota.

3.Waretse nkajya mbyukira iruhande rwawe, tugasangira icyayi mu gitondo, tukajya gutembera akaboko kawe ari njye ugafashe, maze ukansezeranya kuzabaho nishimye.

4.Kanguka rukundo rwanjye dore indabo nziza n’inseko yanjye biragutegereje cyane.

5.Mwaramutse nyenyeri yanjye inyobora, iyo utaza kuba mu buzima bwanjye, nari kuburira mu mwijima wuzuye iyi si dutuye.

6. Igitondo ni ikimenyetso cy’uko nishimye, ni ikimenyetso cy’urukundo rwanjye kuri wowe, kuko mba naraye mu byishimo.

7.Uburyo waraye unsomye ndacyabyibuka nkumva bwakongera kwira. Ndumva mbishaka ubuzima bwanjye bwose, ndumva nkukeneye. Igitondo cyiza uw’ibihe byose.

8.Inseko ndamukana ni yo ituma nkwibuka iteka. Izuba iyo rinkoze ku ruhu, rituma nkwibuka uruku. Niyo numvise inyoni ziririmba mpita nkwibuka.

9.Kuri njye guhumeka ni ibisanzwe nko kugukunda no kubyukana nawe iteka ryose.

10.Mwaramutse! Igitondo cyiza cyane, umuntu wawe muri njye aragukumbuye cyane, ntabwo akwiriye gutegereza kukubona.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Wa musaza wahitinze kuri status disi ngo yarwaye SIDA||avuze ibirenze.

Ku byo kuryamana na Papa Sava| Yamusanze ku kazi asanga igitanda mu biro| Mama Sava avugishije ukuri kwinshi