in

Wa musaza wahitinze kuri status disi ngo yarwaye SIDA||avuze ibirenze.

Umusaza witwa Ndutiye Fidele umaze iminsi abica bigacika kuri instagram bitewe n’amashusho ye yasakajwe avuga  avuga uburyo asenga cyane maze akaniga Satani akamuheza umwuka yeruye ko burya  yarwaye SIDA ariko Imana ikayimukiza.

Uyu musaza wakunzwe cyane n’ababonye amashusho ye asetsa cyane ndetse agasengera abantu ,yatanze ubuhamya avuga ko yarwaye Sida ariko nyuma aza kuyikira kubera gusenga no kwiringira Imana. Nk’uko yabitangaje kuri Youtube Ndutiye yavuze ko yahoze ari umunyabyaha ukomeye, avuga ko yakoze ibyaha bitandukanye birimo n’ubusambanyi ,bwamukururiye kwandura SIDA ariko ku bw’amasengesho aza gukira.Uyu musaza avuga ko yari afite imiti myinshi yakoreshaga igatumaga ahora ubushake bwo gutera akabariro, ndetse akagira uburyo ateretamo bwatumaga nta mugore umucika byoroshye.

Uyu musaza usetsa cyane ahamya ko aniga shitani iyo arimo gusenga akamuheza umwuka, aya magambo ye niyo akomeje gusetsa abatari bake mu Rwanda bibaza uburyo ikiremwamuntu gifite ubushobozi bwo gukanda shitani.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umusore n’umukobwa bafowe baterera akabariro mu Kiliziya, bababaje abakunda Imana.

Wa musore we , niba uri mu rukundo rw’ukuri bwira cherie wawe aya magambo akibyuka wirebere.