Ishimwe Clement usanzwe ukora indirimbo z’abahanzi bagiye batandukanye ndetse akaba n’umugabo wa Butera Knowless wamamaye muri muzika nyarwanda, yongeye gushimangira urwo akunda umugore we.
Ishimwe Clement usanzwe ari n’umuyobozi wa Kina Music, yagaragaje urwo akunda umugore we aho yifashishije igihugu.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Ishimwe Clement yashyizeho ifoto y’umugore we, Butera Knowless maze arenzaho amagambo agira ati “Genda Rwanda uri nziza.”
Ishimwe Clement na Butera Knowless ni umugabo n’umugore ndetse bakaba bamaze kubyarana abana babiri, abo bombi bakaba barakoze ubukwe bwabo muri 2016.