Abagabo cyangwa abasore iyo barimo gushakisha abakunzi cyangwa abagore bazabana, bigoranye ko bazakururwa n’ikintu kimwe ku wo yabengutse ahubwo usanga akururwa n’urusobe rw’imyitwarire cyangwa imiterere y’uwo yifuza.
Muri ibyo bintu bikurura abagabo kuburyo iyo umukobwa cyangwa umugore abyujuje bimworohera gukundwa, twabahitiyemo kubabwira 7 muri byo ku buryo iyo abyitayeho usanga bamwiruka inyuma.
1.Ikibuno
N’ubwo amabere cyo kimwe n’ikibuno abagabo sibyo biza imbere mu byo abagabo bitaho, ariko nibyiza ko abagore cyangwa abakobwa babyitaho cyane cyane bijyanye n’imyambarire yabo.
2.Imyitwarire muri sosiyete
Umugabo cyangwa umusore wese akunda umukobwa cyangwa umugore ufite imyitwarire buri wese abona ko ari nta makemwa ku buryo no mu gace abarizwamo bamutangira ubuhamya ko uzamutwara azaba atomboye.
3.Imisekere yawe
Umugore wese ugerageza guseka akamwenyura adahora yafunze isura usanga akurura umugabo wese umuri iruhande bityo bikaba byamufungurira inzira zo gukundwa.Ikindi wamenya n’uko abagabo badakunda umugore ugira umushiha.
4.Imirebere
Umugabo wese yita ku mirebere y’umukobwa/gore kuko igihe cyose barimo kuvugana usanga amwitegereza mu maso bityo akareba umwanya aba yamuhaye awuha agaciro.
5.Impumuro
Bisanzwe bimenyerewe ko abakobwa/gore bakunda kwiyitaho mu buryo bumwe cg ubundi, biba akarusho rero iyo urikumwe n’umugabo akumva agahumuro keza kaba kajyanye n’amavuta wisize cyangwa umubavu witeye.
6.Imyambarire
Abagabo burya bakunda abagore bita ku myambarire gusa bikaba akarusho iyo bita ku nkweto bambara kuko bigaragaza ubusirimu.
7.Amabere/igituza
Mukobwa niba ushaka ko ukurura umugabo gerageza wite ku mabere yawe ku buryo wambara imyenda ikigaragaza neza.
8, Bihutira kumenya inshuti zikugaragiye
Mukobwa/gore niba ushaka kujya mu rukundo n’umuntu wa nyawe uzite uzagire inshuti nziza kuko biri mu byitabwaho n’abagabo bashaka kumenya imiterere yawe nyakuri.