in

Wa mugabo wayogoje abakobwa abarya utwabo na we yaje gutuburirwa n’undi muntu

Umugabo uzwi nka Simon Leviev muri filime mbarankuru iheruka gushyirwa hanze na Netflix, igaruka ku bushukanyi yakoreye abakobwa akuye kuri rubuga rwa Tinder na we yatekewe umutwe kuri internet.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 12 Werurwe, ikinyamakuru TMZ cyatangaje ko uyu mugabo yashutswe n’umugore ufite konti iri ‘verified’ kuri Instagram wamubwiye ko we w’umukunzi we witwa Kate Konlin azabafasha na bo bakagira konti ziri ‘verified’.

Simon yaganiraga n’uwo mugore wamutuburiye kuri Instagram aho yamubwiraga ko akora mu Kigo cya Meta (akaba ari nacyo Instagram ibarizwamo)

Uwo mutubuzi yabwiye Simon ko kugira ngo amufashe ari uko yatanga $6.664 [akabakaba miliyoni 6,7 Frw] we n’umukunzi we agahita abafasha ndetse agasiba izindi konti z’abantu babiyitirira.

Simon atabanje gutekereza kabiri yahise yohereza ayo mafaranga yifashishije PayPal ariyishyurira, anishyurira umukunzi we.

Simon Leviev yabiganirije umujyanama we, nuko umujyanama we na we abaza muri Meta, muri Meta bamubwira ko batajya bishyuza umuntu ngo konti ye ibe’Verified’.

Kera kabaye Simon yarebye wa muntu aramubura ndetse asanga na konti ye yarayisibye kuri Instagram.

Simon Leviev ubusanzwe yitwa Shimon Hayut, yamenyekanye kubera filime yitwa ‘Tinder Swindler’. Iyo filime mbarankuru yagiye hanze ku wa 2 Gashyantare 2022.

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibyo Umunyarwenya Nyaxo akoreye abafana be birarenze

Sobanukirwa: Akamaro gakomeye ibihumyo bifite mu buzima