in

Uyu we arenze Kazungu! Umukozi yishe mugenzi we amukuramo ibyo munda bimwe arabirya, amara nayo asigara ari hanze ubundi ahita afata telefone atangira kwifotoreza ku murambo wa Nyakwigendera (gufata serifi) – Amafoto

Uyu we arenze Kazungu! Umukozi yishe mugenzi we amukuramo ibyo munda bimwe arabirya, amara nayo asigara ari hanze ubundi ahita afata telefone atangira kwifotoreza ku murambo wa Nyakwigendera (gufata serif I) – Amafoto

Ku mbuga nkoranyambaga videwo y’umukozi wishe mugenzi we yakuye imitima y’abantu benshi bitewe n’ubugome yamukoreye.

Muri videwo yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga, uyu mwicanyi yagaragaye afite ibyuma bibiri ndetse afite n’ibiti bibiri, mu aya mashusho yafashwe na kamere yari iri aho hafi, yerekana uyu mugabo akubita mugenzi we igiti kinini cyo mu mutwe.

Ubwo mugenzi we yagwa hasi, yazanye cya giti amukubitagura ku mutwe kugeza apfuye. Uyu mugabo yagaragaye asatura inda ya mugenzi we ubundi akuramo ikintu kimwe kitabashije kumenyekana, arakirya. Uyu mugabo yahise akora munda asohora amara yose.

Nyuma yo kumwica uyu mugabo yahise afata telefone atangira kwifotoreza ku murambo wa Nyakwigendera.

James Wellsted, Visi Perezida wungirije ushinzwe imibanire myiza y’abakozi muri Sibanye-Stillwater na Kapiteni SB Sibiya, Umuvugizi wa SAPS(South Africa Police Sevices) mu Karere, bemeje ibyabaye.

James yakomeje avuga ko uwishwe yari asanzwe ari umukozi w’iyi sosiyete ya Sabanye Stillwater naho uwamwishe we yari yarasezerewe mu kazi kera. James kandi akomeza avuga ko aba bagabo bari bafitanye urwango rukabije

Kugeza ubu umwicanyi ntibiramenyekana ko yafashwe gusa iperereza riracyakorwa.

Amafoto.

Written by Uwihirwe

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.:+250725077325

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Inkuru y’inshamugongo itashye mu mitima y’abanyarwanda nyuma yo kumva ko ikirombe cyagwiriye abantu 6, batatu babonwa bapfuye abandi bakaba bari gushakishwa

Inkuru ibabaje! Umusore wakoraga mu ruganda yishwe n’Irobo yamwitiranyije n’urusenda