in

Uyu mugabo bamutegeye kurya amagi 50 maze agahabwa akayabo, apfa amaze kurya 42.|Menya icyamwishe

Uyu mugabo w’imyaka 42 y’amavuko bamutegeye kurya amagi 50 atogosheje maze agahabwa ibihumbi bibiri by’amahinde ,ubwo yari ageze ku igi rya 42 yahise yitura hasi arapfa ,kubera umuhondo mwinshi w’amagi yari amaze kurya.

Subhash Yadav witabye Imana, akomoka mu Buhinde mu karere ka Jaunpur muri Uttar Pradesh.Yadav byavugwaga ko ahabwa amafaranga ibihumbi bibiri Rs by’Amahinde, ni ukuvuga nibura ibihumbi 26 mu manyarwanda naramuka amaze amagi yose uko ari 50.

Yadav yariye amagi menshi ariko ageze ku rya 42 riramuhitana. Yahise ajyanwa mu bitaro ariko apfa nyuma gato. Nk’uko Medizzy abitangaza, abahanga bemeza ko amagi yashobora kuba yarateje ihungabana rikomeye mu mikorere ya Nyakwigendera bitewe n’umuhondo w’igi uba mwinshi muri cholesterol.

Urubuga rw’ubuvuzi rwagaragaje ubushakashatsi, bwerekanye ko kurya amagi, iyo bikozwe buri munsi, bishobora kongera ibyago by’urupfu ku muntu 7%, byemezwa ko umuhondo w’igi ugira uruhare runini mu kuba umuntu yapfa awihase.

Umujyanama w’umutima muri kaminuza ya kaminuza ya Londere, Porofeseri Riyaz Patel, avuga ko “Ku bantu benshi, amagi ashobora kuribwa mu rugero mu rwego rwo kurya indyo yuzuye, keretse iyo bagiriwe inama yo kutabikora ku mpamvu z’ubuvuzi cyangwa imirire.”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umukobwa yarase umukunzi we ko iyo bari kumwe yumva nta ntare yamukoraho ,nyuma imbwa ije bakizwa n’amaguru.

Amazina ya nyayo y’umugabo Zari yasimbuje Diamond Platnumz arashyize aramenyekanye.