in

Uwayezu Jean Fidèle akomeje guhigira Rayon Sports amafaranga ahashoboka hose! Rayon Sports yongereye amasezerano y’umwaka 1 ku wari usanzwe ari umuterankunga wayo

Rayon Sports yongereye amasezerano y’umwaka 1 na Canal + Rwanda, aya masezerano yongerewe ku nahuro ya 3.

Ni amasezerano yasinwe na Perezida Uwayezu Jean Fidèle, yemeza ko Rayon Sports izakomeza kwambara Canal + ku makabutura yayo.

Jean Fidèle yagize ati “Twishimiye gukorana n’ikigo gikomeye nka Canal+ imyaka itatu yikurikiranya. Dufite intego yo kubaka ikipe yinjiza amafaranga yayifasha kwitunga. Uburyo bwo kubikora ni ugusinya amasezerano n’abafatanyabikorwa nk’aba. Turishimye.”

Agaciro kayo ntabwo katangajwe ariko ngo amafranga barayingereye kuko impande zombi zashimye imikoranire kandi bitanga inyungu ku mpande zombi ariyo mpamvu bifuje gukomezanya.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Muri APR FC rurakinga babiri? Uruntu runtu muri APR FC ku bibazo by’amafaranga kugeza ubwo abakinnyi byajya i Nyagatare ku munsi w’umukino

Muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye mu macumbi y’abakobwa hatoraguwe uruhinja rwaburaga hafi ukwezi ngo ruvuke rusanzwe mu gatebo gashyirwamo imyanda -AMAFOTO