in

Uwakoranye indirimbo na Yago arashinjwa kurya ifaranga ry’umugore yarangiza akanamutera inda ubundi akiruka

Uwakoranye indirimbo na Yago arashinjwa kurya ifaranga ry’umugore yarangiza akanamutera inda ubundi akiruka.

Umuhanzi Bruno K uri mu bakunzwe i Kampala, akaba aherutse gukorana indirimbo Magician na Yago Pon Dat, ntabwo yorohewe n’umugore umushinja kumutera inda akamwigarika.

Nk’uko byumvikana mu majwi yashyizwe hanze n’uyu mugore byamenyekanye ko yitwa Dorah, Bruno Kiggundu ukoresha izina rya Bruno K mu muziki ashinjwa kumutera inda akamwihakana.

Ni mu gihe Bruno we avuga ko uyu mugore yamuteze umutego wo kwiteresha inda.

Mu minsi ishize nibwo byamenyekanye ko Bruno K akundana n’umugore witwa Dorah wari usanzwe ari umucuruzi wamufashaga bya hafi.

Ubwo uyu muhanzi yabwirwaga ko uwo mugore atwite yahise amumenyesha ko yamukoresheje kugira ngo abone umwana.

Uyu mugore akimara kubona ko uyu muhanzi atemera ibyo kumutera inda, yahisemo gushyira hanze ibimenyetso byose birimo amashusho n’amafoto baryamanye, ibipimo bigaragaza ko atwite ndetse n’ubutumwa bandikiranye.

Dorah ashinja Bruno K kumurira amafaranga, bityo mu gihe yari ahagaritse kuyamuha undi na we atangira guhinduka.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Utatanze ituro ry’ibihumbi 40 ntabwo ahazwa! Abanze gutanga ituro ry’inyubako muri kiliziya yitiriwe mutagatifu Mariko i Kirehe bakumiriwe ku igaburo bizwi nko guhazwa

The Ben witegura kurongora Pamella yerekanye ubugabo bwe yijundika abashaka kumwicira igitaramo cye i Bujumbura